Ibihugu 5 byemeje ko bizitabira Irushahwa ryo Kwibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Volleyball ibihugu 5 birimo n'u Rwanda nibyo bizitabira Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y'Epfo ari byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa ku rwego rwo Kwibuka abari abakinnyi, abayobozi, abanyamuryango n'abakunzi ba Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi bihugu bikaba bizahatana mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 24 na 25 Kamena.

FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye n'amahano yagwiriye u Rwanda. Mu bakinnyi, abatoza, abafana n'abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy'iminsi 100 gusa.

Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu 1995, hagategurwa amarushanwa yo kusa ikivi basize.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu mwaka wa 2022, ryegukanywe na REG VC mu Bagabo, mu gihe mu Bagore ryatwawe na APR WVC.

Igikombe giheruka mu bagabo gifitwe na REG VC
Mu bagore gifitwe na APR WVC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihugu-5-byemeje-ko-bizitabira-irushahwa-ryo-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)