Ibintu umugabo wese agomba gukora niba ashaka kuramba ndetse nabo babana bakaramba.
Hari bimwe mu bikorwa dukora rimwe na rimwe bikadushyira mu kaga ndetse bikajyenda biganya iminsi yo kubaho dufite ku isi, gusa niba ushaka kuramba hari bimwe mubyo ugomba gukurikiza.
1.Niba utwara ikinyabiziga jya ugitwara wigengesereye kuko uba ufite amahirwe menshi yuko urupfu rwawe aricyo rwaturukaho.
2. Jya urya imbuto kenshi bishoboka ndetse urye n'indyo yuzuye kandi ibyo urya bibe biteguranye isuku kuko zimwe mu ndwara turwara ziterwa n'indyo zitaboneye.
3. Jya wirinda kurwana ndetse wirinde kwegera aho abandi bari kurwanira kuko ntawamenya hari ubwo bagukubita ikintu k'ingusho.
4. Jya ukora siporo kenshi cyane bishoboka kuko zituma umubiri ukomera ndetse ukiremamo ubushobozi bwo guhangana na zimwe mu ndwara.
5. Niba ufite umugore jya wirinda icyatuma murwana cyangwa icyazana intonganya kuko ari byo bituma ahinduka urushako rubi, kandi burya urushako rubi ni umukozi w'urupfu.
N'ibindi byinshi ushobora gukora kugirango wongere iminsi yo kubaho kwawe.
Â
Â
Source : https://yegob.rw/ibintu-umugabo-wese-agomba-gukora-niba-ashaka-kuramba-ndetse-nabo-babana-bakaramba/