Icyorezo cyo kubyina gishobora kurimbura imbaga mu minsi mike iri imbere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpeshyi ya Nyakanga 1518 mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa hadutse indwara idasanzwe yandura yatumaga abantu babyinana imbaraga nyinshi nta muziki ucuranzwe bakabyina kugeza bashizemo umwuka.

Ni indwara y'amayobera kugeza n'ubu yiswe 'Dancing mania' cyangwa 'Dancing Plague of 1518' yatwaye ubuzima bw'abantu 400 mu mezi atatu.

Ni indwara bivugwa ko yafataga buri wese uhuje amaso n'uwayanduye na we agafatwa uko, agashishikara akajya kumufasha bakabyina nta kindi kintu bakora kugeza bananiwe bagashiramo umwuka.

Aba barwayi babyinaga bidasanzwe ku buryo bo ubwabo nta bushobozi bari bafite bwo kubihagarika.



Source : https://yegob.rw/icyorezo-cyo-kubyina-gishobora-kurimbura-imbaga-mu-minsi-mike-iri-imbere/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)