Igihuha cy'urukundo rwa Shakira na Lewis Hamilton gikomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibintu byafashe indi ntera nyuma y'uko Shakira Isabel Mebarak Ripoll yitabiriye Spanish Formula 1 Grand Prix yabaye ku Cyumweru, bivugwa yari yaje gushyigikira umukunzi we Lewis Hamilton.

Uyu muhanzi ukomoka muri Colombia uheruka gutanduka na Gerard Pique wari umugabo we, yageze mu mujyi wa Barcelona ahita yerekeza muri Montmelo aho iri siganwa ryabereye.

Uku kugaragara kuri iri siganwa byahise bizamura igihuha cy'urukundo ruvugwa hagati ye n'umukinnyi wo gusiganwa mu mamodoka ukomoka mu Bwongereza, Lewis Hamilton. Si ubwa kuko na Grand Prix iheruka kubera Miami nabwo yari yo ndetse banagiranye ibihe byiza.

Miami ntabwo byarangiriye aho kuko bafashe n'umwanya wo gusangira, banasohokana ku musenyi ku munsi wakurikiyeho.

Nubwo ibyo byose bivugwa ariko ikinyamakuru Vanitatis cyatangaje ko nta rukundo ruhari kuko uyu muhanzi ubu ari ku isoko uwo ari we wese yamwegukana.

Umuntu wegereye uyu muhanzi yagize ati 'Shakira ari ku isoko, ariko yaba Tom Cruise, Hamilton ndetse n'umukinnyi wo muri NBA nta n'umwe uramwegukana, bose barabizi.'

Yakomeje avuga ko Shakira ari umuntu ufite inshuti nyinshi kandi zizwi bityo ko abantu bazakomeza gutungurwa.

Ati 'Shakira na Hamilton ni inshuti kuva kera, abantu ntabwo bazi inshuti afite uko zingana ndetse n'uburyo ari ibyamamare, bazakomeza gutungurwa.'

Nubwo aba bombi bataremeza iby'urukundo rwabo cyangwa ngo babihakane, gusa amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari umubano udasanzwe hagati yabo.

Uyu mugore kandi akaba yaravuzwe mu rukundo n'umukinnyi wa filime w'umunyamerika, Tom Cruise ndetse n'umukinnyi wa Basketball ukinira Miami Heat, Jimmy Butler.

Shakira aravugwa mu rukundo Lewis Hamilton
Hamilton Lewis biravugwa ko ashobora kwegukana Shakira



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igihuha-cy-urukundo-rwa-shakira-na-lewis-hamilton-gikomeje-kwiyongera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)