Iyi gahunda yatekerejweho biturutse ku bantu bafite impano mu kuririmba ariko bakaba badafite ubushobozi bwatuma bajya muri studio gukoresha iyo ndirimbo n'abo impano yabo ikagaragara.
Ni kenshi bamwe mu bahanzi bakizamuka bagiye bumvikana mu bitangazamakuru binyuranye bavuga ko bazitirwa n'ubushobozi, bigatuma impano z'abo zitabasha kugaragara nk'abandi.Ibi hari benshi mu bahanzi byagiye bikoma mu nkokora, bakava mu muziki.Â
Umuhanzi Martin Pro uri gutegura album album ye ya kabiri, aherutse kuzitirwa n'ubushobozi, yiyambaza abafana be n'abakunzi b'umuziki kugirango abone ubushobozi bwatuma akora iyi album.
Umuhanzi ushaka guterwa inkunga mu gukorerwa iyi ndirimbo, asabwa kuririmba indirimbo 'How Are You [My Friend]' ya Johnny Drille, hanyuma amashusho yifashe akoresheje telefoni cyangwa se Camera, akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Si ngombwa ko iyi ndirimbo ayiririmba nk'uko Johnny Drille yayiririmbye, ikigamijwe ni ukugaragaza impano ye mu kuririmba, agaragaza ko ashaka gushyigikirwa nawe agakora umuziki.
Asabwa kandi kuba ari bwo bwa mbere agiye kujya muri studio, kandi asanzwe afite indirimbo ashaka gufatira amajwi ahubwo yarabuze aho kumenera.
Nyuma yo kuririmba, asubiramo iyi ndirimbo, ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, hanyuma akamenyesha [Tags] Amstel Rwanda. Uzatsinda, Amstel izamutera inkunga yo kujya muri studio akore indirimbo.
Iki gitaramo cyiswe 'Friends of Amstel 2023' Johnny Drille agiye gukorera mu Rwanda, kizaba ku wa 24 Kamena 2023, kandi kizaririmbamo abahanzi barimo Bwiza, Ariel Wayz na Ish Kevin. Hari kandi DJ Creme wo muri Kenya, DJs Slick Stuart & Roja wo muri Uganda, DJ Brianne, DJ Pyfo, Nep DJs bo mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ahagana saa munani z'amanywa kugeza mu masaha akuze. Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo, harimo itsinda rya Nubian Gypsies, ryigeze gutaramira i Kigali binyuze muri Kigali Jazz Junction ya 2017.
Nubian Gypsies izwi cyane mu njyana ya Blues na Regga. Mu bitaramo binyuze bakunze kwifashisha indirimbo zakunzwe nka 'Hey John', 'Home Sweet Home' n'izindi.
Iki gitaramo ni ngaruka mwaka, kigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Amstel, mu rwego rwo kubafasha gusabana, no kuzamura impano z'abahanzi bo mu Rwanda.
Johnny Drille ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo 'Awww' yakoranye na Di'ja. Afitanye amasezerano y'imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.
Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw'umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye n'Icyongereza n'ubuvanganzo( English and Literature).
Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya 'Project Fame West Africa'. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo 'Wait for Me'. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya 'The Headies' mu cyiciro cya 'Best Alternative Song'.
Mu 2017 yashyize hanze indirimbo 'Romeo&Juliet' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo 'Awa love', muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo 'Shine', 'Finding Efe' n'izindi nyinshi.