Igitaramo cya Makanyaga cyahumuye! Abahanzi n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Azagihuriramo n'abahanzi bo mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy'umuziki. Uyu mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda, azakora iki gitaramo tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.

Kizabera kuri Romantic Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga rwa www.Noneho.com.

Makanyaga yari yabanje gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.

Ibi byakurikiwe no gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora igitaramo cyahuje abakunzi b'indirimbo za 'Karahanyuze'.

Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n'abandi. 

Ni igitaramo agiye gukora kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we nyuma y'uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo.

Ku rutonde rw'abahanzi yatumiye muri iki gitaramo, yitaye cyane ku bahanzi bo mu gihe cye, ndetse n'umuhanzi Christopher Muneza wo muri iki gihe.

Yatumiye Mavenge Sudi, umunyamuziki umaze igihe kinini mu muziki wa gakondo. Arazwi cyane ahanini biturutse ku ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa', 'Ku Munini' n'izindi zamwubakiye izina. Uyu mugabo ntiyaherukaga kugaragara mu bitaramo byagutse nk'ibi.

Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Bushayija Pascal, umuhanzi akaba n'umunyabugeni ubimazemo igihe kinini- Hotel nyinshi zo muri Kigali zimanitsemo imitaho yahanze, ndetse yagiye akorana n'ibigo bikomeye mu Rwanda.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo gitari nka 'Elina', 'Dina' n'izindi.

Makanyaga yanatumiye kandi Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda binyuze mu ndirimbo 'Intsinzi'- Mu gihe nk'iki cyo kwizihiza Kwibohora, uyu munyamuziki akunze kugaragara cyane mu bitaramo byagutse byubakiye kuri iyi nsanganyamatsiko.

Makanyaga yanatumiye Orchestre Impala ibarizwamo Munyanshoza Diuedonne. Iyi Orchestre irazwi cyane mu ndirimbo nka Anitha Mukundwa, Abagira amenyo, Ibyisi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane, ndetse n'izindi zitandukanye

Hari kandi Muyango Jean Marie witegura gusohora album ye nshya. Asanzwe ari Umutoza w'itorero ry'igihugu 'Urukerereza'. Akomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, akagira indirimbo nyinshi zikora ku mitima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize.

Yakoze indirimbo nka 'Sabizeze' icurangwa henshi, 'Karame nanone', 'Utari gito', 'Karame uwangabiye' n'izindi nyinshi zuje umuco Nyarwanda.

Makanyaga aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma y'uburwayi bwamugejeje mu bitaro, yafashe igihe cyo kuruhuka asubukura gahunda y'ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki, yisunze indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze' zigera benshi ku nzoka.

Ati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 irenga maze mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura n'abantu bakunda ibihangano byanjye.'

Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, avuga ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

Akomeza ati 'Icyo abantu bakwitega muri ibi bitaramo ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki, dore ko kizaba ari igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n'igitaramo kizagaragaza Makanyaga aho yavuye n'aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye muri muziki rutangiye.'

Muri iki gitaramo biteganyijwe ko, inzego za Leta zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda, no gufasha abakiri bato bagakomeza kuvoma ku isoko y'umurage n'umuco by'u Rwanda.

Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

Naho imyaka 50 ari nayo yitegura kwizihiza muri ibi bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwandaa.

Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

Muri ibi bitaramo azanacuruza album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe.

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA MAKANYAGA

Makanyaga agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Cyamatare ategerejwe muri iki gitaramo

 

Umunyamakuru washinze Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, Scovia uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube azayobora iki gitaramo cya Makanyaga


Umuhanzi Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Sugira usagambe Rwanda', 'Ancila' n'izindi yasimbuye Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo 

Umuhanzi Christopher Muneza uherutse gusohora indirimbo 'Pasadena' ategerejwe mu gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 

Umuhanzikazi wagwije ibigwi, Mariya Yohana azifatanya na Makanyaga muri iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2023 

Umuhanzi akaba n'umunyabugeni, Bushayija Pascal uzwi mu ndirimbo nka 'Elina', 'Kera nkiri umwana mutoya' n'izindi 


Umunyamuziki Mavenge Sudi wamanyekanye mu ndirimbo 'Gakoni k'abakobwa'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131283/igitaramo-cya-makanyaga-cyahumuye-abahanzi-nabashyushyarugamba-batangajwe-131283.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)