Ikipe ya Rwamagana City yahinduriwe izina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri gahunda y'Intara y'Iburasirazuba yo kongerera amakipe ubushobozi, ikipe ya Rwamagana City isanzwe ikina icyiciro cya mbere ntaho izongera guhurira n'izina ryayo guhera mu mwaka utaha w'imikino.

Ubusanzwe ikipe ya Rwamagana City yaterwaga inkunga n'akarere ka Rwamagana, gusa kuri ubu izajya ihabwa amafaranga n'akarere ka Rwamagana ndetse na Kayonza mu buryo bwo kuyongerera ubushobozi, ariho havuye intandaro yo kwitwa Muhazi United nk'ikipe izaba ihuriweho  n'utu turere.

Ubwo hitegurwaga umwaka w'imikino 2022-23, umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba,Gasana Emmanuel, yahurije hame amakipe yo muri  aka karere yari agiye gukina icyiciro cya mbere, abamenyesha ko nta gihindutse amakipe y'uturere azahuriza hamwe, kugira ngo habeho amakipe akomeye kandi afite imbaraga.

Uyu muyobozi yafashe umwanzuro w'uko ikipe ya Kirehe FC yihuza na Etoile de L'Est yaterwaga inkunga n'Akarere ka Ngoma, Akarere ka Rwamagana kakihuza na Kayonza bagakora ikipe imwe, Gatsibo na Nyagatare bagahurira kuri Sunrise FC, noneho  akarere  ka Bugesera kakagumana ikipe ya Bugesera FC.

Rwamagana City nyuma yo guhindurirwa izina, igiye no gushakirwa ikirangantego muri iki cyumweru, ubundi mu cyumweru gitaha bazatangira kugura abakinnyi no kubongerera amasezerano.

Rwamagana City ubu iri kwitwa Muhazi United 

Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Rwamagana na Kayonza, niho havuye izina rya Muhazi United 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131126/ikipe-ya-rwamagana-city-yahinduriwe-izina-131126.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)