Ikipe yose iruzuye! Rwatubyaye Abdul, Onana na Ndizeye Samuel bakoranye imyitozo na bagenzi babo bagaragaza urwego rwo hejuru bishimisha Haringingo uri kwitegura guhatana na APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma w'amakuru yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, abakinnyi banshitsemo ibice aho hari bamwe banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

Byavuzwe ko abakinnyi barimo nka Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essombe Onana Onana, na Ndizeye Samuel bagiye nyuma y'abandi maze Perezida w'ikipe Uwayezu Jean Fidel abanza kwanga ko bazakina uyu mu kino, gusa baje kubabarirwa doreko banagaragaye mu myitozo ya nyuma iyi kipe yokoreye muri sitade ya Huye.

Yari imyitozo yakurikiwe na Uwayezu Jean Fidel, aho abakinnyi bari bafite akanyamuneza ndetse bagaragaza urwego rwashimishije umutoza Haringingo Francis.

Nyuma y'imyitozo, umutoza Haringingo yavuze ko yishimiye uko imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC yagenze ndetse abakinnyi be bose bari mu mwuka w'umukino.



Source : https://yegob.rw/ikipe-yose-iruzuye-rwatubyaye-abdul-onana-na-ndizeye-samuel-bakoranye-imyitozo-na-bagenzi-babo-bagaragaza-urwego-rwo-hejuru-bishimisha-haringingo-uri-kwitegura-guhatana-na-apr-fc/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)