Imana yakinze akaboko! Jay Rwanda yerekanye impamvu ifatika yatumye (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jay Rwanda nyuma yo kwerura ko yamaze gukizwa ndetse ko yanakiriye agakiza ku buntu , yerekanye Impamvu ifatika yatumye yiyegurira Yesu Kirisitu nneza.

Jay Rwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko yakiriye agakiza byeruye, nyuma yuko Imana imwiyeretse akemera guhindukira agatekereza ku hazaza he.

Mu mashusho y'iminota isaga irindwi yatambukije kuri Instagram uyu musore yavuze ko Imana yamwiyeretse ubwo yari mu ndege, imiyaga ikomeye kandi iteye ubwoba igahuha cyane ishaka kuyihanura ariko Rurema agakinga ukw'iburyo.

Nyuma y'iyi videwo yahise asohora n'andi mashushusho agaragaza ko yigeze gukora impanuka ikomeye ariko Imana igakinga akaboko ,ari nabyo bihamya bye byerekana ko Imana ikora koko nkuko indirimbo iri muri aya mashusho ivuga .



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imana-yakinze-akaboko-jay-rwanda-yerekanye-impamvu-ifatika-yatumye-yiyegurira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)