Abanyabirori bamwe bamaze kwibikaho itike abandi nabo bakomeje kuzigura ari nako babarira amasaha ku ntoki ngo bahurire muri Camp Kigali mu gitaramo cya Kigali Protocal yishimira ibyo yagezeho ni imyaka imaze ibonye izuba.
Iki gitaramo kubashaka ku kinjiramo bikaba biri mu byiciro bijyanye n'ubushobozi bwa buri wese , birimo icya 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw ushaka kwinjira muri iki gitaramo anyura kuri noneho.com.
Ashobora no kwifashisha site zitandukanye zashyiriweho kugurishirizamo aya matike harimo kwa Uncle's Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu n'ahandi.
Mu kiganiro cyabereye Park Inn by Radisson abagiye bahagarariye buri cyiciro kizagira uruhare muri iki gitaramo haribyo bagiye bizeza abakunzi b'imyidagaduro by'umwihariko ishingiye ku bukerarugendo, ubwiza n'umuziki.
Umutesi Lea wamamaye muri Miss Rwanda wari uhagarariye abagize Kigali Protocal yumvikanishije ko nubwo babamenyereye mu kwakira abantu ariko biteguye gukora ibirenze ibyo ariko yirinda kubitangaza.
Lea ati'Twiteguye neza kugira ngo ibintu bizabashe kugenda neza kandi nubwo dusanzwe dukora protocol hari n'ibindi twabateguriye kugira ngo tuzabahereze ikintu kigaragara.'
Grevis uri mu babyinnyi bazarekana ubuhanga bwabo muri iki gitaramo yabanje gushima anagira icyo asezeranya abakunda ibyo bakora ati'Turashimira ku batekereje ku ruhande rw'ababyinnyi icyo twababwira nuko twiteguye tutazatenguha abadukunda n'abatwizeye.'
Chriss Eazy na we uri mu bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo yasabye abantu kuzaza kureba aho umuziki nyarwanda ugeze anashimira uruhare rwa Kigali Protocal mu iterambere ry'imyidagaduro nyarwanda.
Uyu muhanzi mu magambo ye yagize ati'Nkanjye nk'umuhanzi ndahamya ntashidikanya ko hari itafari rikomeye yashyizeho. Abakunzi bacu bazaze barebe aho umuziki wacu ugeze nibyo dukora.'
Yunganiwe na Boy Chopper uri mu bahanzi bakomeje gutanga icyizere wabaye nk'ukomoza ku kuvuga ko ntawukwiye kubura kandi ko gushyigikira Kigali Protocal ari ugushyigikira umuziki, imyidagaduro n'urubyiruko muri rusange.
Umunyamakuru, umunyarwenya, Patrick Rusine uzaba afatanya na Lucman Nzeyimana kuyobora iki gitaramo yavuze ko yishimiye inshingano yahawe cyane ko na we arimo yizihiza imyaka 5 amaze atangiye by'umwuga gutera urwenya.
Patrick Rusine yabanje gusa nutebya ubundi asobanura uko yiteguye ati' Gusinda niba koko nzakomeza gusinda mu gihe zikiriho ntabwo umuntu yabura gusinda uko yizihiza imyaka 5 amaze nanjye niyo maze bityo rero ni ibyishimo.'
Aboneraho kandi kuvuga ko azatanga ibyishimo cyane ko asanga iki gitaramo kirenze kuba igitaramo ati' Bizaba ari umuhuro ntabwo njye mbifata nko kuzaba nshyushya urugamba gusa nzakora ibizaza uwo munsi.'
Mu kiganiro kitabiwe n'abanyamakuru benshi, bose bagiye bashimira Kigali Protocal by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo na nyirayo, Umukundwa Josue ku itafari akomeje gushyira mu iterambere ry'urubyiruko byumwihariko umwari n'umutegarugori.
Mu bandi bitabiriye iki kiganiro barimo Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Samsung 250 yanateye inkunga iki gitaramo wavuze ko uretse kwamamaza baniteguye gushyikira uwari wese ufite igitekerezo cyubaka kandi ko imiryango ifunguye kuri buri umwe.
Hari kandi Umuyobozi wa Limax ikomeje kubaka izina mu bikorwa bitandukanye birimo n'iby'imyidagaduro kimwe n'ababyinnyi barimo Jojo Breezy, Saddie Vybez, Jordan, Shakira, Grevis na General Benda bose bishimira intambwe kubyina bigezeho kandi basezeranije imyiyereko yihariye.Chriss Eazy yashimiye Kigali Protocal asaba abantu ko badakwiye kubura mu gitaramoPatrick Rusine yavuze ko bizaba ari umuhuro uzaza wese azataha yishimye Umutesi Lea yavuze ko yishimira intambwe bamaze kugeraho avuga ko bafitiye abakunzi babo uruhisho badakwiye kuzacikanwa General Benda n'abagenzi be batangaje ko biteguye banashimira Kigali Protocal yabagiriye icyizereJojo Breezy yatangaje ko bishimira intambwe bamaze gutera n'agaciro umubyinnyi asigaye ahabwa Grevis uri mu babyinnyi bamaze kugira izina mu Rwanda ari mu bitabiye iki kiganiro anatangaza ko bazakora iyo bwabaga kuko bateguye bihagije ngo abantu banyurweSamsung 250 iri mu baterankunga b'iki gikorwa kiri mu bihanzwe amaso na benshiAbabyinnyi batandukanye barimo Saddie Vybez na Shakira bari mu bategerejwe mu gitaramo cy'isabukuru y'imyaka 5 ya Kigali ProtocalUmuyobozi wa Limax yateye inkunga igitaramo cya Kigali Protocal kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa 29 Kamena 2023Umuyobozi Mukuru wa Kigali Protocal, Umukundwa Josue yashimiye ababashyigikiye kugera aho bageze none ,abasezeranye igitaramo cyiza
AMAFOTO:SERGE NGABO-INYARWANDA.COM