Imfura ya Beyoncé na Jay Z yatumye Miss Jolly yifuza kubyara (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yatangarije abafana be bo ku rubuga rwa Twitter ko yifuza kwibaruka umukobwa nyuma y'ubuhanga yabonanye umwana w'imfura ya Beyoncé na Jay Z 'Blue Ivy' aherutse gukorera mu gitaramo yahuriyemo na Nyina.

I want a baby girl now 😭😭. This is soo beautiful to watch https://t.co/klH9PjQ1he

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 4, 2023

Mutesi Jolly yabitangaje nyuma yo kuryoherwa n'amashusho Beyonce ari ku rubyiniro hamwe n'ababyinnyi n'imfura ye Blue Ivy batanga ibyishimo ku mbaga y'abarenga ibihumbi 70, mu mbyino ziganjemo iza kiny'Afurika.

Ni amashusho yafashwe mu ijoro rya tariki 26 Gicurasi 2023, ubwo Beyonce yataramiraga abarenga ibihumbi 70 bitabiriye igitaramo 'Renaissance World Tour' cyabereye mu Bufaransa kuri Sitade de France.

Jolly wanyuzwe n'aya amashusho yitegereje uburyo Blue Ivy w'imyaka 11 yafashije nyina kubyina kandi adategwa, ahita atangaza ko yifuza kuzabyara umwana w'umukobwa kuko ibyo yabonye byamukoze ku mutima. Mu butumwa yatambukije kuri Twitter yagize ati' Ndashaka umwana w'umukobwa nonaha, ibi ni byiza kubireba'

Blue Ivy Carter imfura y'Umuhanzikazi Beyonce n'Umuraperi Jay Z yavutse tariki 07 Mutarama 2012, amaze kwamamara cyane mu myuga irimo uwo gusiga ibirungo by'ubwiza [Make Up], kuririmba, gukina filime ndetse no kubyina.

Uyu mwana w'umukobwa abarwa nk'umwe mu bana bakize mu isi kuko umutungo we ubarirwa muri za miliyoni z'amadorari y'Amerika. Urubuga California Knowledge ruzwiho gutangaza amakuru y'imitungo y'ibyamamare ruvuga ko uyu mwana yinjiza arenga miliyari 3.5 frw [$3M] buri kwezi, ndetse ko amaze kwigwizaho arenga miliyari 750 frw [$720M].

Mutesi Jolly [Hagati] arifuza kubyara umwana nka Blue Ivy Carter [Ibumoso] imfura ya Beyonce na Jay Z



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imfura-ya-beyonce-na-jay-z-yatumye-miss-jolly-yifuza-kubyara-vuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)