Imibare igiye kuzamo ibihekane! Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wari utegerejweho ibitangaza mu kujyana ikipe y'igihugu Amavubi mu gikombe cya Afurika, ntabwo akije mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wari utegerejweho ibitangaza mu kujyana ikipe y'igihugu Amavubi mu gikombe cya Afurika, ntabwo akije mu Rwanda

Imanishimwe Emmanuel ntabwo akitabiriye umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique.

Byari biteganyijwe ko myugaririro Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri FAR Rabat yo muri Morocco agera mu Rwanda uyu munsi ariko byahindutse ntabwo akije.

Ikipe ye ya FAR Rabat niyo yimanye uyu mukinnyi bitewe nuko iri kurwanira igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 15 ishize batagitwara, basigaye imikino 2 kandi yose bayitsinze bakegukana igikombe.

Amavubi aratana mu mitwe na Mozambique mu mpera z'iki cyumweru kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mukino wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire.



Source : https://yegob.rw/imibare-igiye-kuzamo-ibihekane-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-wari-utegerejweho-ibitangaza-mu-kujyana-ikipe-yigihugu-amavubi-mu-gikombe-cya-afurika-ntabwo-akije-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)