Imideli n'ikoranabuhanga: TECNO yifatanyije n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

TECNO, ikora ikanacuruza Telephone ikaba ikirango cy'ikoranabuhanga gishya ifite ibikorwa ku bihugu 70 ku isi mu migabane itanu, yihuje na VOGUE, ikinyamakuru gikomeye cyandika ku mideli n'ubundi bijyanye n'imyambarire kikaba kiri mu biyoboye mu mideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bashyire ahagaragara gahunda ishimishije bise "Style in Motion."

Ibi bizakorwa mu buryo bwo kugaragaza telephone nshya ya CAMON 20 Premier 5G mu cyumweru cy'imideli i Londres. Iyi Telefone kandi ikaba iherutse kumurikwa muri Kigali Convention Centre & Radisson Blu Hotel mu mpera za Gicurasi 2023.

Ubu bufatanye bushimishije buzashyira urwego rw'imideli isanzwe ikurura amarangamutima ya benshi ku isi ku kigero gishimishije. Bayobowe n'ijisho ridasanzwe ry'umufotozi wa VOGUE hakazifashishwa CAMON 20 Premier 5G izifatanya n'abanyamideli mu gufotora no gufata amashusho biri ku rwego rushimishije bizashyirwa ahagaragara mu ntangiriro za Nyakanga 2023.

TECNO Mobile Rwanda yishimiye kubamenyesha ko iri no gutegura gukorana n'abanyamidelibo mu Rwanda binyuze mu gufata amafoto bakoresheje TECNO CAMON 20 Premier 5G mu rwego rwo kwerekana ubwiza bw'imyambarire y'u Rwanda ndetse n'ubwiza bw'abanyamideli bikagaragara mu kiswe 'Style in Motion' hamwe n'ubwiza bw' u Rwanda muri rusange.

Kwakira ihuriro ry'imideri n'amafoto


TECNO iyobowe n'ikirangantego cyayo cya "Stop At Nothing", yiyemeje kudahwema guharanira guhuza neza igishushanyo mbonera cya none hamwe n'ikoranabuhanga rigezweho ku bantu bayo.

Ubwitange budahwema guhanga udushya twa kamera bugaragarira mu ruhererekane rwa CAMON 20, rutanga ubushobozi bwo gufata ibihe byose bikurura amarangamutima y'abantu mu buryo burambuye, ndetse no mu isi y'imyambarire.

Ubu bufatanye budasanzwe hagati ya TECNO na VOGUE buragaragaza isano rikomeye TECNO ishaka kugirana n'imideli.

Avuga kuri ubu bufatanye na VOGUE, Jack Guo, Umuyobozi mukuru wa TECNO yavuze ko ari ihuriro rishya kandi rikomeye rya TECNO n'ubugeni no guhuza amarangamutima n'amafoto ndetse no kwibuka ibyiza bizafatwa n'iyi CAMON 20 Premier 5G ifite ikoranabuhanga riteye imbere. "Twizera ko imideli ari uburyo bw'ubuhanzi, kandi amarangamutima ni yo shingiro ryayo."


Jack Guo ati: "Twishimiye gufatanya na VOGUE, ikigo kiyoboye mu isi y'imideli. Twese hamwe, dutangiye urugendo rw'impinduka, guhuza ikoranabuhanga n'ubuhanzi mu kongera imbaraga mu miterere y'imideli. Ubu bufatanye buzinjira mu buryo butangaje bwivugira, aho imyambarire iba uburyo bwiza bwo kwerekana amarangamutima yacu yimbitse.'

TECNO Mobile Rwanda yiteguye kugira uruhare mu mideri y'u Rwanda binyuze mu gufata amashusho atangaje na videwo zishimishije, mu gihe abantu bazajya bagenda bakoresha serivise za TECNO CAMON 20, terefone igezweho ifite ikoranabuhanga rigezweho ku isoko ry'u Rwanda. Ikindi kandi ikaba ikoreshwa n'umuhanzi wo mu Rwanda ukunzwe cyane Bruce Melodie, akaba ari n'umu Ambasaderi mukuru wa Tecno Rwanda.


Bishushanya intangiriro nziza y'imideri no guhanga udushya

Urukurikirane rwa TECNO CAMON rugizwe no guhuza imideli n'ikoranabuhanga ridasanzwe, bizana inganda kamera ziyoboye mu buhanzi bugezweho bwo gushushanya ibihangano bigezweho ku bakunzi b'ikoranabuhanga ndetse no kwerekana imideli ku isi. 

Urukurikirane rwa CAMON rwongera guha igisobanuro imideli binyuze muburyo bushya bwo kuyihuza n'ikoranabuhanga rigezweho. Abanyamideli bakibifite mu bitekerezo, serivise ya CAMON ibafasha kubishyira mu bikorwa.

Urugero rwiza, ni CAMON PUZZLE Igishushanyo mbonera. TECNO itewe inkunga n'abafite ibigo bifite izina mu rugandarw'imideli, TECNO irashaka gukoresha ibyo bitekerezo mu kongera kuvugurura imigaragarire ya telefone zigendanwa za CAMON 20. 

Binyuze mu guhanga udushya hamwe n'ibikoresho by'ikoranabuhanga, TECNO irashaka kwifashisha ubuhanzi, ikora terefone zigendanwa zidakoranye ikoranabuhanga riteye imbere gusa, ahubwo zinagaragara neza mu buryo butangaje.

Mukomeze mutegerezanye amatsiko menshi kureba ibyiza muhishiwe mu cyumweru cyahariwe imideli muri London hamwe n'ubufatanye bwa TECNO Mobile Rwanda n'abamurika imideli baho, mu kumurika terefone zigezweho za CAMON 20 Premier 5G. Ku bibazo byose wagira, nyamuneka ntuzuyaze kutuvugisha kuri [email protected].

TECNO, ni ikirango cy'ikoranabuhanga gishya gifite ibikorwa mu bihugu n'uturere birenga 70 ku migabane itanu. Kuva yatangizwa, TECNO yagiye ihindura ubunararibonye bwayomu buryo bugezweho ku masoko yose y'isi igenda itera imbere, ntiyahwema guharanira guhuza neza igishushanyo mbonera cya none, hamwe nikoranabuhanga rigezweho. 

Uyu munsi, TECNO yateye imbere irazwi cyane ku masoko akomeye, ihanga udushya tugezweho binyuze mu buryo butandukanye bwa terefone zigendanwa, imyenda ishobora kwifashishwa, mudasobwa zigendanwa na tableti, sisitemu y'imikorere ya HiOS, n'ibicuruzwa byo mu rugo bikoranwe ubuhanga. 

Iyobowe n'ikirangantego cyacyo cya "Stop At Nothing", TECNO yiyemeje gufungura ikoranabuhanga ryiza kandi rishya kubantu bayikunda. Mugukora ibicuruzwa byiza, by'ubwenge, TECNO ishishikariza abakiriya bayok u isi yose kutazigera bareka gukurikirana ibyiza byabo no mu gihe kizaza cyiza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130592/imideli-nikoranabuhanga-tecno-yifatanyije-na-vogue-muri-style-in-motion-mu-cyumweru-cyahar-130592.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)