Imitungo ye yarayivunikiye! Cristiano Ronaldo yashinganishije imitungo ye mu gihe yaramuka akoze gatanya n'umugore we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, afitanye amasezerano n'umugore we w'Umunyamideli, Georgina Rodríguez, atuma yagumana imitungo ye mu gihe batandukana.

Televiziyo Guia yo muri Portugal yahishuye ko aba bombi bafite imbanzirizamasezerano ku bifuza kubana, yarengera ababana mu gihe habayeho gutandukana batarasezerana byemewe n'amategeko.

Byamenyekanye ko uyu mukinnyi yabikoze mu rwego rwo kurinda umutungo we ashobora kuba yagabana na Georgina Rodríguez mu gihe baba batandukane.

Gusa muri ayo masezerano hakubiyemo ko Georgina agomba kugumana uburenganzira bwe ku bana, akajya ahabwa ibihumbi $109 byo kubitaho buri kwezi. Aya kandi ashobora kwiyongera ndetse agatwara n'inzu y'aba bombi igaragara muri filime y'uruhererekane 'I am Georgina'.



Source : https://yegob.rw/imitungo-ye-yarayivunikiye-cristiano-ronaldo-yashinganishije-imitungo-ye-mu-gihe-yaramuka-akoze-gatanya-numugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)