Impamvu Mitima Isaac wa Rayon Sports aterekeje mu ikipe izakina UEFA Champions League yamwifuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro usoje amasezerano muri Rayon Sports yavuze ko impamvu ya mbere yatumye aterekeza muri Moldova mu ikipe ya Sherrif Tiraspol izakina UEFA Champions League, ari uko igihe yamushakaga ikipe ye nayo yari imukeneye cyane.

Mitima Isaac yakiriye ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa muri Moldova mu ikipe ya Sherrif Tiraspol yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23, ikaba izakina UEFA Champions League ariko ikaba izahera mu ijonjora ry'ibanze.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko akibwirwa iyi kipe yabanje kuyipinga ariko nyuma aza kubona ko ari ikipe ikomeye.

Ati "Ni ikipe nziza, njyewe nari nanayipinze ariko umuntu wayinshakiye arambwira ngo uzi ko ino kipe umwaka ushize yakinnye na Real? Iyi kipe urimo gupinga? Njyewe hari ukuntu njya ngira iyo mbonye ikipe inshaka mpita njya kuyishaka, nyirebye mbanza kuyipinga ariko arambwira ngo irakomeye."

Yakomeje avuga ko ikintu cyatumye adahita agenda ariko bashakaga ko agenda mu mpera z'ukwezi gushize kandi nyamara yari agifite finali y'igikombe cy'Amahoro, hiyongereyeho no kuba igeragezwa ry'ibyumweru 3 yabwirwaga atararyemeraga.

Ati "Twaravuganye bambwira ko bashaka ko ngenda mbere y'itariki 25 Gicurasi, nkakora igeragezwa ry'ibyumweru 3, urumva ni igihe kirekire cy'igeragezwa, ibyumweru 3 by'iki? Noneho kuri shampiyona iri ku rwego utavuga ngo urashigukira, ushobora no kuguma mu Rwanda ukabona indi nziza niyo yaba itari i Burayi."

"N'ibintu bampaga kuko i Burayi nta mafaranga yo kugurwa baguha (signing fees) muvugana umushahara w'umwaka wose, ukabigereranya ukavuga ngo ibi ni byo bigiye kunkura hano njye hariya? Nta n'ikintu gikomeye nziyongeraho cyane mu mikinire?"

Yabasabye gutegereza akabanza agasoza amasezerano ye muri Rayon Sports, nyuma yo kuyasoza yarabibamenyesheje ariko ntacyo baramusubiza.

Ati "Nababwiye ko mfite finali y'igikombe cy'Amahoro, kandi nkaba mfite amasezerano y'ikipe narangira bizaba byoroshye kuruta uko najya gutandukana n'ikipe mu buryo bwo gukorogana ngo ngiye mu igeragezwa, byanze nkaba narashwanye n'abo twari kumwe? Ubu rero narabandikiye ndababwira ko nasoje, ntacyo baransubiza ndategereje."

Mitima Isaac kandi avuga ko nubwo asoje amasezerano muri Rayon Sports, bamvikanye bakamuha ibyo yifuza yiteguye kongera amasezerano.

Mitima Isaac yahereye mu Intare FC ifatwa nk'ikipe ya kabiri ya APR FC, yavuyemo iyi kipe imutije muri Police FC yamazemo imyaka 2 agahita yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, yayikiniye umwaka umwe aza mu Rwanda muri Rayon Sports akaba asoje amasezerano y'imyaka 2 yari yayisinyiye.

Mitima Isaac avuga ko iyi kipe yamwifuje mu gihe atari kubasha kugenda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-mitima-isaac-wa-rayon-sports-aterekeje-mu-ikipe-izakina-uefa-champions-league-yamwifuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)