Imvururu zabanjirije umukino wa APR FC na Rayon Sports, abasimburana bivangira ku ntebe y'abasimbura imwe rubura gica (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uhuza APR FC na Rayon Sports, wabanjrijwe n'imvururu nyuma y'uko amakipe yombi yari yananiwe kumvikana aho abasimbura bayo bari bwicare.

Ni umukino wagombaga gutangira saa 15h00' ariko wakerereweho iminota 27 yose amakipe yananiwe kumvikana.

Amashusho yagaragaje ubwo abakinnyi basimbura ba APR FC bari bavuye mu rwambariro bagiye ku ntebe y'abasimbura (bench), umutoza w'abanyezamu yabahamagaye abatwara kuri bench yari iriho abakinnyi ba Rayon Sports.

Imvuru zatangiye ubwo maze n'abayobozi ba FERWAFA babyinjiramo, ni imvururu zamaze iminota 27 yose kugeza aho umusifuzi Cucuri yatangije uyu mukino.

Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu bantu bo muri federasiyo bari i Huye ni uko ejo inama yabaye mbere y'umukino yemeje ko Rayon Sports ari yo izakina nk'iri mu rugo (yakiriye) ni mu gihe APR FC izakina yasuye.

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo abakinnyi b'amakipe yombi bari basohotse bagiye ku ntebe z'abasimbura maze APR FC ijya aho Rayon yari yicaye ibabwira ko aho bicaye ari ah'ikipe yasuye.

Abakinnyi ba Rayon Sports babyanze bavuga ko baguma aho bateguriwe kandi ko ubushize ubwo bakinaga na APR FC bayisuye atari ho bari bicaye ndetse ko batajya kwicara kuri bench iri imbere y'abafana ba APR FC.

FERWAFA yinjiye muri iki kibazo ndetse hazamo n'abayobozi b'amakipe yombi maze biza kurangira APR FC yemeye kujya kwicara aho yari yateguriwe.

Ubusanzwe ku ntebe z'abasimbura mu mikino nk'iyi haba handitseho A indi B cyangwa se ku ikipe yakiriye handitseho (Home) mu gihe kuyasuye haba handitseho (Away), gusa ntabyo FERWAFA yigeze yandikaho.

Kuri bench bari bivanze
Byasabye ibiganiro byinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvururu-zabanjirije-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-abasimburana-bivangira-ku-ntebe-y-abasimbura-imwe-rubura-gica-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)