Imwe mu muryango itegamiye kuri Leta muri RD Congo yasabiye Minisitiri (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gusaba ko bamwe mu bagize guverinoma birukanwa bitewe n'uko batashoboye kurinda ubusugire bw'igihugu cyabo, bikageza aho M23 yigarurira ibice bimwe na bimwe.

Kuri iyi nshuro uri gusabirwa kwirukanwa ni Minisitiri w'Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, unengwa ko yananiwe kugira icyo akora mu gihe nyamara ubuzima bw'abaturage mu bice byigaruriwe n'imitwe y'inyeshyamba bumeze nabi.

Perezida wa Sosiyete Sivile mu Mujyi wa Goma, Marrion Ngavho, yagaragaje ko igihugu cyabo gikwiye kugira icyo gikora mu kurinda ubusigire bwacyo mu gihe cyugarijwe n'imitwe y'itarabwoba.

Ati 'Biragaragara ko imbaraga za dipolomasi n'ibikorwa bya gisirikare byo kwirwanaho byatengushye sosiyete sivili n'abaturage mu gace k'Iburasirazuba bwa Congo. Turasaba ko abagize guverinoma bavaho niba nta ngamba zifashwe zo kurinda ubusugire n'umutungo bya Congo.'

Ngavho yasabye kandi ko hakwiye kubaho ibikorwa bya Gisirikare mu buryo bwihuse mu kugarura umutekano muri RDC hatitawe ku Ngabo zo mu Karere cyangwa izindi mu kwirinda no kurimbura M23 n'umutwe wa ADF.

Yagaragaje ko ibyo bishobora kuzafasha mu kongera koroshya urujya n'uruza mu Burasirazuba bw'iki gihugu no gufungura umuhanda Goma-Butembo-Bunia-Kisangani wakoreshwaga mu koroshya ubuhahirane.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/imwe-mu-muryango-itegamiye-kuri-leta-muri-rd-congo-yasabiye-minisitiri-w-intebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)