Ingabo za Uganda zoherejwe mu Rwanda mu myitozo - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'itsinda ry'ingabo za Uganda ryoherejwe mu Rwanda, Isaac Okware yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abashinwa, Xinhua, ko bagizwe n'abasirikare 54, abapolisi barindwi n'abandi bakozi ba Leta 15.

Iyi myitozo yahawe izina rya 'Ushirikiano Imara 2023' izatangirira mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane.

Si ingabo za Uganda zizitabira iyo myitozo gusa kuko n'andi matsinda y'abasirikare, abapolisi n'abasivile bo mu bihugu birindwi bigize EAC bazitabira, nk'uko Okware yabitangaje.

Itsinda rya Uganda ryashyikirijwe ibendera ryo guhagararira igihugu cyaryo kuwa Mbere, mu Mujyi wa Jinja uri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Imyitozo izwi nka Ushirikiano Imara 2023 ni ngarukamwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n'umutekano mu karere.

Yatangiye gukorwa guhera mu 2004 aho Ingabo za EAC zihabwa amahugurwa ku bikorwa byo kugarura amahoro n'umutekano mu bice bitandukanye, zigahora ziteguye gutabara mu gihe byaba ngombwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ingabo-za-uganda-zoherejwe-mu-rwanda-mu-myitozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)