Guhera taliki ya 17 Nyakanga muri uyu mwaka mu gihugu cya Namibia hazatangira igikorwa cyo guteza cyamura ingona 40 ndetse hatangwe n'uburenganzi bwo gutangira kuzihiga ku babifitiye ubushobozi.
Ibi bigiye kuba nyuma yuko izi ngona zizonze iki gihugu my kwangiza ibintu byinshi. Minisitiri w'ibidukikije muri kiriya gihugu yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe bitewe nuko izi ngona zikomeje gutwara ubuzima bwa bantu benshi ndetse n'amatungo yabo.
Ndetse yavuze ko izi ngona zizahabwa abantu bazerekana ko bafite ubushobozi bwo kuzitunga ndetse n'ibisabwa byose.
Ndetse ni mugihe iki gihugu cyasohoye amafaranga menshi cyane yo kwishyura indishyi y'akababaro ku baturage bagiye bahungabanywa n'izi ngona ndetse n'ababuze ababo guhera muri 2019 amafaranga yarikubye.
Source : https://yegob.rw/ingona-zigiye-gutezwa-cyamunara-izindi-zihigwe/