Injira mu Ijoro ry'ibirori i Kigali :Kenny So... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ariko byabereye ahantu hanyuranye. Igitaramo '5 Years Anniversary Live Concert' cya Kigali Protocal cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo Ariel Wayz, Ruti Joel ndetse na Bushali. Ni mu gihe Davis D, B-Threy, Boy Chopper na Kenny uzwi nka 'Imana y'imihanda' batunguranye muri iki gitaramo cyahuje ibyamamare.

Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe mu Rwanda, ahanini biturutse ku kuba iyi kompanyi ya Kigali Protocal yaragiye ikorana n'abantu banyuranye ndetse n'ibigo.

Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocal yavuze ko bagejeje imyaka itanu biturutse ku bantu bakoranye bagiye babaha akazi, uhereye ku munyarwenya Clapton Kibonke, Aline Gahongayire wakunze kubashyigikira, ikigo cya Samsung 250 gicuruza telefoni, umubyeyi we, ababyeyi b'abasore n'abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi n'abandi.

Ati 'Ndashimira buri wese wagize uruhare kugirango ubu tube twizihiza imyaka itanu ishize. Rwari urugendo rutoroshye, ariko rwarimo amasomo akomeye, twizeye kuzakomeza gutanga serivisi za 'Protocol' tubifashijwemo namwe mu gihe kiri imbere.'

Ubwo igitaramo cya Kigali Protocal cyarimo kiba, Kenny yari yahuje inshuti ze, abavandimwe, abanyamakuru n'abandi bagira uruhare mu guteza imbere umuziki abamurikira Extended Play ye ya mbere yise 'Strong than before' mu birori byabereye kuri Century Park i Nyarutarama.

Ep ye iriho indirimbo: 'Intro', 'More one Time' yakoranye na Harmonize, 'Enough', 'Falling in Love' yakoranye na Ariel Wayz, Joli yakoranye na Peruzzi, Call yakoranye na Fik Fameica, Addicted ndetse na Stronger than before yitiriye EP.

Ni EP idasanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Kenny Sol. Yavuze ko ashima byihariye aba Producer bose barambitse ikiganza kuri iki gihangano by'umwihariko Prince Kiizi.

Kenny Sol yavuze ko yakoranye indirimbo na Harmonize binyuze ku nshuti yabahuje. Avuga ko byari amata abyaye amavuta nyuma y'uko ahuye na Harmonize yumvise igihe kinini ubwo 'nari mu buzima bwo kuri ghetto'.

Yavuze ko ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda kuhakorera indirimbo, Producer Element yamwumvishije indirimbo 'Stronger than before' arayikunda maze yanzura kuyikorana nawe. Kenny avuga ko guhura akaganira na Harmonize zari inzozi ze.

Kenny Sol avuga ko EP nziza idashingira ku mubare w'abayikunze, ahubwo urwibutso isiga n'amarangamutima ku bayumvise nicyo gisobanuro cyayo nyacyo. Yavuze ko yashyize umutima mu ikorwa ry'iyi EP, imbaraga ze zose, amajoro adasinzira n'ibindi byatumye  ayifata nk'idasanzwe mu buzima.

Ibi bitaramo byombi byabaye mu gihe cy'amasaha amwe. Juno Kizigenza uherutse gushyira ahagaragara album ye ya mbere yise 'Yaraje' yarimo aganiriza urubyiruko n'abandi bitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye kuri Mundi Center.

Uyu musore yagarutse ku rugendo rw'umuziki we ubwo yaganiraga na Fally Merci usanzwe utegura ibi bitaramo, ndetse anitsa kuri album ye yise 'Yaraje'.

Ni album yihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yayikoranye n'abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n'abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma  igira icyanga.

Ubwo yashyiraga  hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati 'Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n'abandi.'

Knowless Butera aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi album iri mu zo yishimiye gutangaho umusanzu we. Ati 'Juno ni umuhanzi mwiza nkunda, nawe afite album nziza cyane, hari n'indirimbo twakoranyeho. Muyitege, ni album iteye ubwoba, izabashimisha."

Iki gitaramo cy'urwenya cyarimo Joshua, Joseph, Nkirigito Clement, Cardinal, Mavide&Pazzo, Herve Kimenyi n'abandi.

 Â Ã‚ Ã‚ 

Kigali Protocal yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ishize babonye izuba cyabereye muri Camp Kigali 

Ariel Wazy yaririmbye muri iki gitaramo ashyigikira urugendo rw'imyaka itanu ishize batangiye

Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zirimo kuri album 'Musomandera' ndetse na 'Nasara' ya Meddy


 

Bushali na B-Threy bahuje imbaraga bunamiye umuraperi Jay Polly wabaye intangiriro y'umuziki wabo

Umunyamuziki Davis D yatunguranye muri iki gitaramo nyuma yo gusohora indirimbo 'Bermuda yakoranye na Bull Dogg
 

Kenny Sol yamuritse Ep ye anayishyira ku mbuga zinyuranye zicurizwaho umuziki

Juno Kizigenza yagarutse ku rugendo rw'umuziki we 

Juno Kizigenza yaganiriye na Fally Merci kuri album ye 'Yaraje'

 

Umunyarwenya Nkirigito Clement

 

Byageze aho aryama hasi! Umunyarwenya Joshua yemeje abantu 

Umunyarwenya Herve Kimenyi uri mu bakomeye, akunze kwifashisha cyane icyongereza iyo atera urwenya

Umunyarwenya Michael Sengazi yongeye gususurutsa abitabiriye Gen-Z Comedy
Umunyarwenya Admin ari mu batanga icyizere bari kunyura muri Ge-Z Comedy 

Fally Merci yavuze ko Gen- Z Comedy ikurikira iyi izaba tariki 13 Nyakanga 2023






KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA KENNY SOL YISE 'STONGER THAN BEFORE'

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kigali Protocal



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131278/injira-mu-ijoro-ryibirori-i-kigali-kenny-sol-yamuritse-epjuno-aganiriza-urubyiruko-kigali--131278.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)