Inkuru y'akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'akababaro kuva muri Nigeria: Abantu barenga 100 bapfuye barohamye ubwo bari mu nzira bava mu bukwe (icyateye iyi mpanuka nta muntu wagikekaga)

Abantu barenga 100 barohamye naho abandi baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bwari bubatwaye bubirindutse mu ruzi rwa Niger mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 300 bavaga muri leta ya Kwara bajya muri leta ya Niger (yo mu zigize Nigeria) nyuma yo kwitabira ibirori by'ubukwe.

Abategetsi bavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gukora ubutabazi birimo kuba.

Umutegetsi gakondo waho yavuze ko ubwo bwato bwabirindutse nyuma yuko bugonze igiti

Umuvugizi wa polisi muri leta ya Kwara yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-kuva-muri-nigeria-abantu-barenga-100-bapfuye-barohamye-ubwo-bari-mu-nzira-bava-mu-bukwe-icyateye-iyi-mpanuka-nta-muntu-wagikekaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)