Mu butumwa Minisiteri y'Ubuzima yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Kamena, Dr Nsanzimana yasobanuye ko mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza harimo n'intonganya z'ababyeyi babo.
Yagize ati "Abana bari munsi y'imyaka itanu baba bafite ubwonko bugikura, kimwe mu bituma ubwonko bw'umwana budakura neza ni ibyo yumva buri munsi nk'intonganya mu miryango, rwaserera, induru, kwikanga buri kanya."
Ibindi birimo imirire mibi, inzoka zo mu nda no kuba ababyeyi batamwitayeho. ibyo byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y'ubwonko bw'abana bityo ntibazagire icyo bimarira cyangwa ngo bakimarire igihugu.
Yakomeje agira ati "Ubwonko bw'abana bukwiye kurindwa induru, intonganya buriya no gukubita abana na byo ubwabyo bibagiraho ingaruka z'igihe kirekire kandi izo ngaruka zibikwa n'ubwonko."
Umuryango uharanira uburenganzira bw'umwana "Coalition umwana ku isonga" ugaragaza ko nta mubyeyi ukwiye guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri, nko kumukubita kuko bigira ingaruka zikomeye.
Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n'ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y'amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy'imyaka umwana arimo.
Hari aho ayo mabwiriza avuga ko "kizira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa."