Inyange yashyize ku isoko ubwoko bw'imitobe i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Inyange yamuritse ku mugaragaro ibi binyobwa. Ni igikorwa cyabereye ku isoko rya Kimironko aho abantu benshi bari babukereye, baje kumva uburyohe buri muri iyi mitobe (Juice). 

Muri ubu bwoko bw'imitobe harimo ubukoze muri Pome, umwembe ndetse n'umutobe ukoze muri Cherry. Iyi mitobe yose iboneka muri litiro 2 ndetse na litiro 5.

Abaturage bakorera hafi y'isoko rya Kimironko bari babukereye ndetse bamwe batahanye imitobe bihitiyemo dore ko yari no ku giciro cyo hasi

Umwihariko w'iyi mitobe

Imitobe yose twavuze haruguru, uwo uguze bitewe n'uko ungana, uwufungura ukoresheje amazi akubye gatatu ingano y'umutobe waguze. Urugero: Niba uguze umutobe w'umwembe wa litiro 1, urawufunguza litiro 3, ubwo uhite ubona litiro 4.

Maureen Maina ushinzwe ubucuruzi mu Inyange, aganira n'itangazamakuru, yavuze ko bahisemo gukora iyi mitobe kugira ngo batange amahitamo ku bakiriya bayo. Yagize ati "Twumva ko abakiriya bacu baba bakeneye guhangirwa udushya ndetse dukubiyemo uburyohe butandukanye, kandi natwe ni byo dukunda. 

Hanyuma imitobe mishya rero twahisemo kuyikora kugira ngo dutange amahitamo ku bakiriya bacu, ndetse tukaba twari tugamije korohereza itsinda ry'abantu bakorera mu biro, imiryango minini, ndetse n'abantu bateguye ibirori, kuko iratubuka cyane."

Uwimana Shakira umwe mu baturage banyweye kuri iyi mitobe yemeza ko ifite icyanga ndetse izamufasha mu muryango we. Yagize ati "Iyi mitobe, twayishimye cyane kuko iraryoshye. Yose nagerageje kuyinywaho ariko ifite icyanga cyanshi. Ubu niyemeje kuyigura nkayifungura, ubundi nkajya nsukiraho abana banjye bagiye ku ishuri." 

Ntabwo ari Kimironko gusa Inyange igomba kwerekana iyi mitobe yashyize ku isoko, kuko no kuri iki cyumweru bazakomereza muri Nyabugogo.

Uruganda rw'Inyange rwatangiye ibikorwa byarwo ahagana mu 1999, aho batangiye bagurisha amata, nyuma batangira gukora n'amazi yo kunywa yaba amato ndetse n'amanini.

Habaye n'igikorwa cyo kumvisha abaturage icyanga cy'iyo mitobe 

Bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Intare y'ingore, bari baje gususurutsa abaturage 

Iyi mitobe iri mu tubido twa Litiro 2 ndetse na Litiro 5 




Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe bikomeye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130102/inyange-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bwimitobe-ifungurwa-izafasha-abakiriya-kuzigama-amafarang-130102.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)