Israel Mbonyi, Masamba, Tom Close mu bategere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori by'iri serukiramuco bizaba ku wa 22 Nyakanga 2023, kuri Mundi Center-Rwandex. Rizahura abantu batandukanye, ibigo na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Inama n'ibirori bya 'Tarama Rwanda' bizagaragara mu bice bibiri bidasanzwe, bigamije kwerekana ubushobozi bunini bw'inganda zihanga n'umuco mu Rwanda.

Iyi nama kandi izahuza abantu barenga 600, barimo urubyiruko, abahanzi bazwi ndetse n'abakizamuka, ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu birenze 20, ibigo bya Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta, hamwe n'intumwa zo mu bihugu bitandukanye ndetse n'Abanyarwanda baba muri Diaspora.

Umuyobozi wa Tarama Rwanda, Wilson yabwiye InyaRwanda ko iyi nama ndetse n'iserukiramuco byose byahujwe ku munsi umwe hagamijwe 'guteza imbere ubushobozi bw'abantu binyuze mu bikorwa by'abahanzi ubwabo cyane cyane abakuru bagafasha abato ariko kandi hagatangwa umurongo nyawo wo kurenga inzitizi zikigaragara mu buhanzi harimo no kutagira amakuru y'ibanze ajyanye n'amategeko ndetse n'uwakabaye afasha abahanzi'.

Akomeza ati 'Aho abitabiriye amahugurwa bazahanahana ubushishozi, uburyo ubuhanzi no kwihangira imirimo bishobora kugira uruhare runini mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda mu guteza imbere no kongera ubutunzi bw'impano.'

Hagendewe ku insanganyamatsiko nyinshi, iyi nama izagaragaramo umurongo wihariye w'abavuga bazasangira ubunararibonye bwabo mu byiciro byabo.

Gushyira mu bikorwa iyi nama, iserukiramuco rya 'Tarama Rwanda' rizaba urubuga rwerekana impano mu bice bitandukanye by'ubuhanzi.

Kuva mu bikorwa bya muzika bishimishije hamwe n'ibikorwa byo gusetsa ku ruhande kugeza kwerekana imyambarire, imbyino, imurikagurisha, n'ibindi byinshi. 

Wilson avuga ko hari byinshi bashingiyeho mu gutumira aba bahanzi bazataramira imbaga y'abantu barenga 1500, bakayigaragariza impano zabo zidasanzwe.

Avuga ko intego y'iri Serukiramuco n'iyi nama ari uguhuza abahanzi ubwabo bakaganira ku iterambere ry'uruganda babarizwamo ari nako bahura n'abagenzi babo bo mu bindi bihugu bitandukanye.

Hari kandi kungurana ubumenyi ku bijyanye n'uburyo abahanzi barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, cyane cyane bakitabira gushyira ibihangano byabo ku masoko mpuzamahanga yaba ari ayo kuri murandasi ndetse no gukora ibihangano bifite umwimerere.

Guhuza abashoramari n'abahanzi ndetse n'inzengo zitandukanye za Leta no kugaragaza impano z'abahanzi bakizamuka.

Kugeza, ubu abahanzi bazitabira iri serukiramuco bagatanga n'ibiganiro barimo Israel Mbonyi, Tom Close, Intore Massamba, Mani Martin, Mighty Popo n'abandi.

Mu bandi bazitabira iri Serukiramuco kandi harimo Anirban Mitra wo mu Buhinde usanzwe ayobora filime, Producer Ishimwe Clement, Jemina Kakizi, Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera, umukinnyi wa filime Gratien Niyitegeka, Umuyobozi wa Africa In Colors, Raoul Rugamba n'abandi. Mu bandi bahanzi bitezwe muri iri serukuramuco harimo Ruti Joel, Okkama, Confy n'abandi benshi.

Wilson ati 'Icyo twagendeyeho duhitamo abahanzi; twibanze cyane ku kugira ubunararibonye bw'abahanzi mu bisata bitandukanye, aha twavugamo nka Israel Mbonyi uhagarariye abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza, Seburikoko ukora Filime, Isheja Sandrine akaba umunyamakuru, ndetse n'abandi bagiye bakora byinshi bitandukanye n'iby'abagenzi babo ariko kandi akaba ari abantu bageze kuri byinshi mu byo bakora bashobora ko gufasha abakizamuka.'

Akomeza ati 'Kabone n'ubwo benshi bahuriye ku muziki, gusa bafite ibindi bakora bitandukanye; urugero rwiza ni Mighty Popo washinze ishuri ryigisha umuziki no gushushanya ndetse na Tom Close ufatanya inshingano zo kuba akuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda.'

Kwitabira iyi nama ni ubuntu, ariko kwitabira Iserukiramuco rizaririmbamo aba bahanzi ni ukwishyura.

KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA KUZITABIRA IYI NAMA


Iri serukiramuco 'Tarama Rwanda' rizaba ku wa 22 Nyakanga 2023


Israel Mbonyi uri gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi ategerejwe muri iri serukiramuco, aho azatanga ikiganiro


Umuhanzi akaba n'umuganga, Tom Close azagaruka ku rugendo rwe mu muziki n'ibindi


Umuhanzi Massamba Intore ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaganiriza abazitabira iri serukiramuco



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130601/israel-mbonyi-masamba-tom-close-mu-bategerejwe-mu-iserukiramuco-tarama-rwanda-130601.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)