Itangazo rireba abatuye ndetse n'abakorera mu mujyi wa Kigali bose  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rireba abatuye ndetse n'abakorera mu mujyi wa Kigali bose

Umujyi wa Kigali ubinyujije mu itangazo watambukije wongeye kwibutsa abawutuye abawugenda ndetse n'abawukorera mo ko bagomba kwimika isuku niba koko bakeneye Kigali icyeye kandi iteye imbere kandi ibi bikaba inshingano za buri mu turage wese.

Umujyi wa Kigali wibukije abaturage ko ari ngombwa kugira isuku muri byose ndetse wibutsa n'abaturage uburyo bwiza bwo kwegeranya imyanda.

  • Kumena imyanda ahabugenewe kandi neza
  • Kwirinda kujugunya amacupa n'indi myanda aho tubonye hose hatabigenewe.
  • Kwirinda kumena cyangwa kohereza amazi yanduye mu miyoboro y'amazi n'ahandi hose hatabigenewe
  • Ni byiza gutandukanya imyanda ibora n'itabora.

Ibi bihora byibutswa abanya Kigali bose mu rwego rwo gukorana umujyi ucyeye kandi ufite isuku.



Source : https://yegob.rw/itangazo-rireba-abatuye-ndetse-nabakorera-mu-mujyi-wa-kigali-bose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)