Iyi ni gacapu si gapapu! Junior Giti wahiriwe no kureberera abahanzi agiye gucapura umuhanzi wari uwa Rocky Kimomo usanzwe ari inshuti ye cyane - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Junior Giti wahiriwe no kureberera abahanzi agiye gucapura umuhanzi wari uwa Rocky Kimomo usanzwe ari inshuti ye cyane.

Biravugwa ko Junior Giti ageze kure ibiganiro byo gusinyisha umuhanzi mushya akamugereka kuri Chriss Eazy, amucapuye Rocky Entertainment y'inshuti ye magara Rocky Kimomo.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru InyaRwanda, yavuze ko Junior Giti ageze kure umushinga wo gusinyisha uwitwa Manick.

Uyi Manick yari ari mu maboko ya Rocky Kimomo gusa ngo Junior Giti yaramukunze kubera impano ye none agiye no kumusinyisha vuba aha.

Andi makuru kandi yaje akuraho ibyo Rocky yavuze ko avukana na Manick, aho byamenyekanye ko nta sano bafitanye.



Source : https://yegob.rw/iyi-ni-gacapu-si-gapapu-junior-giti-wahiriwe-no-kureberera-abahanzi-agiye-gucapura-umuhanzi-wari-uwa-rocky-kimomo-usanzwe-ari-inshuti-ye-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)