Kuva mu rugo kwa Pastor Theogene, umurongo w'ibinyabiziga wari mwinshi ku buryo imodoka yari itwaye abanyamakuru ba InyaRwanda yageze ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu buryo bugoranye kuko tukimana kugera ku marembo wabonaga kwinjira byasaga n'ibyabaye amateka.
Icyakora twakambiye uwari ufite ububasha ari imbere y'umuryango mu mbuga y'urusengero, abonye ko turi abanyamakuru atugirira impuhwe turinjira. Uru rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, ahazwi nko mu Gakiriro ariko hahoze hitwa Agakinjiro
Ntabwo twari tuzi aho twerekeza kuko gutambuka byasabaga kubyigana ku buryo ufite amagara make nta kabuza umwuka wamubanye iyanga. Tugeze imbere mu rusengero byasabaga kuzamura camera n'amakarita kugira ngo batureke twibyiganire kuko aho gukandagira hari hashize.
Twazengurutse imiryango yose tubura aho duhagarara. Ku bw'amahirwe, umunyamakuru wa InyaRwanda yari imbere abikurikirana mu mafoto n'amashusho.Â
Aho twanyuraga hose, icyifuzo abakristu n'inshuti n'abandi bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bumvikanaga bavugira mu matamatama bati: 'Ese ubu iyo bareka tukajya muri stade twese tukabasha gusezera umuntu wacu'.
Usibye ko uwari wasigaye inyuma muri wa murongo w'ibinyabiziga navuze hejuru nubwo waba uri uwo mu muryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti mu rusengero byagoranye kuko utayiraye ku ibaba rwose ntabwo yabashije kumusezeraho bwa nyuma.Â
Mu muhanda ukikije urusengero hari huzuye. Mu mbago z'urusengero hari huzuye abifuza gusezera kuri Pasiteri Théogène Niyonshuti ntabwo bagize ayo mahirwe. Mu mpande zose z'urusengero hari huzuye ku buryo no kubona aho unyura usohoka byari bigoye cyane pe.
Umubyeyi warimo ushaka kwigira imbere ngo asezere kuri Pasiteri Théogène Niyonshuti yari afite umwana amuhetse mu mugongo. Yabyiganaga ashaka kureba imbere yibagirwa ko ahetse umwana.Â
Nyamara uwamuhwituye amwibutsa ko nareba nabi umwana we ahera umwuka yahise yikanga kuko yari yabyibagiwe. Bivuze ko haza kuvuka ibibazo ku bantu bari bubure umwuka cyangwa se abafite amagara make bakaba bahatesekera.
Ishusho yo ku rusengero mu gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti
Abantu babuze aho bicara baje kumusezera bari uruvunga nzoka ku buryo buri muntu kubona aho ahagarara ni ikibazo gikomeye cyane.
Ubwo bari mu muhango wo gusezera nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye nk'inzahare cyangwa inzahuke hari abantu benshi cyane kandi buri muntu wese yumvaga ashaka kumusezeraho bwa nyuma.Â
Nibura hari abarenga ibihumbi 400 kandi bose bashaka ko bamusezeraho byari bimeze nko muri bya bihe byo kujya ikibeho kwa nyina wa Jambo mu ma bonekerwa ikibeho.
Mwibuke ko Pasiteri Theogene yabanaga na buri wese harimo abasengera mu madini yose cyane cyane abandi bo mu mihanda, abacuruzi mu mujyi bafunze hafi ya bose baje guherekeza Pasiteri Théogène Niyonshuti.
Mu rugo kumusezera bwa nyuma ntabwo abahaje bari benshi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2023 mu karere Rulindo mu murenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, umudugu wa Bikamba mu Isibo yo Gukunda umurimo ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma Pasiteri Théogène Niyonshuti watabarutse azize impanuka.Â
Yagonzwe avuye muri Uganda ageze i Kabale ahagana saa tanu z'ijoro abona ubutabazi atinze. Nibura abaje kumutabara bamugezeho saa sita z'amanywa. Iyi mpanuka yari ikomeye kuko yahitanye abantu bane bari bari mu modoka yari itwawe na Pastor Theogene.
Mu kumusezera bwa nyuma, mu rugo rwe hari huzuye ku buryo abafite imitima yoroshye bari bananiwe kwihangana amarira ari yose. Urugo rwari ruruzuye kandi ari guherekezwa mu masengesho kuko n'ubundi ubuzima bwe bwaranzwe no gukorera Imana yamuhamagaye.
Hari saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo umuryango, inshuti, itorero rya ADEPR bajyaga gufata umubiri wa Pasiteri Théogène Niyonshuti. Yabonye izuba ku itariki 01 Mutarama mu 1982. Yatashye ku itariki 22 Kanama 2023 saa tanu z'ijoro. Agiye assize abana bane n'abandi 22 yareraga ku bw'ubugwaneza bwamuranze ubuzima bwe bwose.
Ku isaha ya saa tatu n'igice nibwo umubiri wari ugejejwe mu rugo rwa nyakwigendera. Kuva umubiri we uhageze amarira yabaye menshi mu gikari abandi kwifata birabananira. Uyoboye umuhango yabanje kuvuga ko nta mpamvu yo kumuherekeza mu gahinda kuko yasabye ko yazaherekezwa mu byishimo no mu ndirimbo.
Niko byagenze yahise asaba korali kwanzika bashyiraho indirimbo zirimo ubuhamya bugira buti:'Wabaye intwari mu buzima uyobora benshi ku Mana. Aratashye umukozi w'Imana, aratashye intwari ya benshi'.
Ni indirimbo ivuga ko hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Baruhukira mu Mwami. Bati:'Wakoreye Imana, Wakoreye Imana mukunzi igendere ruhuka mugeni wa Kristo'.
Pasiteri Théo, wari ufite imyaka 40, yari azwi cyane mu Banyarwanda n'Abarundi n'abandi bumva Ikinyarwanda bakurikira ibiganiro ku rubuga rwa YouTube.
Yabwirizaga akenshi yifashishije ingero zo mu buzima yanyuzemo nk'umwana wo mu muhanda.
Ni ibiganiro yatangaga abivangamo no gutebya (gutera urwenya). Rimwe na rimwe yanatumirwaga ari kumwe n'umugore we. Yari umushumba wa Paruwasi ya Muhima mu itorero rya ADEPR-Kamuhoza, mu mujyi wa Kigali.
Pasiteri Ndayizeye ati: "Ndamuzi ataraba na pasiteri. Yari afite impano yihariye mu ivugabutumwa, ijyanye n'ubuzima yabanje kubamo muri Jenoside. "Yabaye imfubyi, aba ku muhanda ariko arakizwa. Yari umuntu wahindutse, wifitemo umutima wo gukunda".
Pasiteri Ndayizeye avuga kandi ko Pasiteri Théo hari abana yari yarakuye mu buzima bwo mu muhanda akabarihira ishuri. Ati: "Yari umuntu ufißte ubwo bwitange".
Asize abana bane n'umugore.
Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n'abandi Mu buhamya bwe, Pasiteri Niyonshuti yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b'Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw'ibyo banyuzemo.
Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.
Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.
Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.
Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk'abana be.
Umuhango wo kumushyingura ukomereje ku irimbi rya Rusororo aho biza kugorana ku bari butinde kuhagera kuko bigaragara ko yaherekejwe n'abantu benshi.