James&Daniella bahembuye imitima yari imaze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo 'Gathering of 1000 Special Extended Live Concert' bakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023 muri Kigali Convention Center. Ni nyuma y'uko bagisubitse ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, kubera isiganwa rya Kigali Night Run Marathon.

Iri tsinda ry'abaramyi ryakoze iki gitaramo cyagutse nyuma y'ibihangano by'abo byubakiye cyane ku ndirimbo zigaruka ku gakiza muri Kristu Yesu. Ubibuke mu ndirimbo nka 'Narakikijwe', 'Bari He?', 'Mpa amavuta' n'izindi zinyuranye.

Ni igitaramo bakoze nyuma y'imyaka itatu yari ishize abakunzi babo babanyotewe. Iyi myaka yaherekejwe no gukora ibihangano bageze kuri album ya gatau bise 'Ibyiringiro' baherutse gushyira hanze, iboneka ku rubuga rwa internet rwa ABA TV. 

Byatumye iki gitaramo bagihuza no kumvisha abantu, zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyi album.

Ku rubyiniro, James na Daniella bafashijwe n'abacuranzi bakoranye mu ndirimbo zinyuranye barimo nka Arsene, Ishimwe, Etienne, Nehemie, Shallom.

Batangiye kuririmbira abakunzi b'abo ahagana saa moya z'ijoro, binjiriye mu ndirimbo yabo bise 'Bari He?' imaze amezi atatu isohotse. 

Bati 'Ndi mu bwoko buhiriwe'. James ati 'Imana ishimwe peee ko turi mu bwoko buhiriwe. Imana ishimwe ko turi mu bwoko buhiriwe, dukomere umwami wacu amashyi menshi.'

Bakomereje ku ndirimbo yabo bise 'ku bw'umusaraba' iri kuri album yabo bise 'Ibyiringiro' byari mu rwego rwo kumvisha abakunzi babo iyi album.

Baherukaga gukora igitaramo nk'iki mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena mu 2020. Igitaramo cyabo kitabiriwe n'abakozi b'Imana banyuranye, abashuma b'amatorero, abakristu, abafana n'abakunzi babo n'abandi bahuriye mu mugoroba wo kuramya Imana. Daniella ati 'Turi kuvuga Kristu, ntawundi turibuvuge uyu mugoroba.'

Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Isezerano' imaze umwaka isohotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 2.1. Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati 'Hahirwa ufite isezerano ry'Imana ihoraho. Hahirwa uwatorewe ubukwe bw'umwana w'intama.'

Bakomereje ku ndirimbo 'Mu gitabo' iri kuri album yabo 'Ibyiringiro'. Iri mu ndirimbo zifite uburyohe kuri iyi album yabo ya Gatatu. Banaririmba indirimbo 'Nzakugezayo' imaze imyaka ibiri isohotse. James ati 'Niba Imana yarakubwiye ko uri umwana wayo, iryo ni isezerano ritazatinda, izatugezayo amahoro.'

James na Daniella banaririmbye indirimbo 'Nubu nihondi' imaze imyaka itatu isohotse, hari aho baririmba bagira bati 'Uko nahoze n'ubu nikondi, isezerano ryanjye ntirihinduka, ngwino mwana wanjye aho ugomba kuba….'

Iri tsinda kandi ryaririmbye indirimbo 'Hembura' imaze imyaka itatu isohotse. Ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo iriho aho iherekejwe n'amashusho bafatiye mu gitaramo cyabo cya mbere bakoreye muri BK Arena. Iri mu ndirimbo z'iri tsinda zakunzwe mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku magambo ayigize.

Iyi ndirimbo yubakiye ku magambo aboneka muri Yesaya 40: 31 hagira hati 'Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk'ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.'

Baririmbye kandi indirimbo 'Nkoresha' iri mu ndirimbo bahereyeho. Hari aho baririmba bati 'Sinshaka gukora icyo njye nifuza, mwami nkoresha, sinshaka kuba uwo njyewe nifuza, mwami mpindura uwo wampamagariye, gukora umukoro utari uwanjye, nabyo ni ugutsindwa."

James aherutse kuvuga ko indirimbo 'Mpa amavuta' yabaye intangiriro y'urugendo rw'abo mu muziki, bayishyize hanze nyuma y'izindi nyinshi bari bamaze kwandika, banzura gusohora iyi ndirimbo 'Mpa amavuta' yabaciriye inzira.


Indirimbo 'Nkoresha' yavuye mu mitima yari ibayeho isaba Imana kuyikoresha

James Rugarama yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwabo, kuko yaje nyuma y'imyaka itatu yari ishize basaba Imana kubakoresha icyo yabahamagariye.

Yavuze ko mu 2015, we n'umufasha we bafasha igihe cyo kwiyegereza Imana, bararira cyane, barapfukama, basaba Imana kubahishurira impamvu yabashyize ku Isi.

Yavuze ko ijoro rimwe mu 2015, basenze Imana cyane, hashize iminsi itanu Imana ibereka inzira bagomba gukurikira.

Ati 'Twayisabye kumenya neza icyo yaturemeye. Ntabwo abantu bameze gutya, bateye gutya baba ari ikimanuka kuba hano, Imana yaduhishuriye, yatumenyesheje urukundo rw'ayo rw'uko ituzi, hashize iminsi itanu.'

Akomeza ati 'Kuva uwo munsi. Twatangiye gukurikira Imana turi abantu bazi aho bajya, turi abantu badatwarwa n'ibigare, turi abantu badatwarwa n'ibihe, abatuzi baratuzi.'

"Iri ni isengesho ryiza ry'umuntu umenetse ushaka kubona Imana… Ni isengesho ryadukoreye, twamenye imitima imbere y'Imana turayibona, iduhishurira Kristo na n'ubu iracyabikora. Umuntu wese ufite umutima ushidikanya, iri ni isengesho ryamukorera. Allelluah, iyo n'iyo nkuru yacu. Yaradukoreye.'

Nyuma yo gutanga ubuhamya ku rugendo rw'abo rw'umuziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakomereje ku ndirimbo bise 'N'ubwo utansubiza' bakoranye na Clarisse ufite ubumuga bwo kutabona imaze imyaka ibiri isohotse, bakomereza ku ndirimbo iri mu rurimi rw'icyongereza bise 'Lord God Almighty' iri kuri album yabo 'Ibyiringiro'.


James yakiriye ku rubyiniro itsinda rya Hymnos, avuga ko yakunze uburyo baramya

Ni ubwa mbere iri tsinda ritaramiye mu Rwanda, rigizwe na Dedo Dieumerci & Naomi Mugiraneza. Ubwo James yabakiraga ku rubyiniro, yavuze ko afite umunezero mwinshi

Ati 'Baranejeje cyane. Ni abantu bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye kuririmba ku ruhimbi rwo mu Rwanda. Mfite umunezero mwinshi wo kubakira.'

Dedo na Naomi binjiriye mu ndirimbo bise 'Majina yote mazuri' yakunzwe mu buryo bukomeye, mu gihe cy'amezi arindwi ishize isohotse imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 6 ku muyoboro wabo wa Youtube.

Iri tsinda ribarizwa mu gihugu cya Uganda. Barazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Niko Salama', 'Mwenye utukufu', 'Tumbira umusaraba', 'Ndaririmba intsinzi', 'Yesu Jina Nzuri', 'Nyiricyubahiro', 'Ni wowe mwami', 'Ninjye mpamvu', 'Ibyiza, 'Ndamahoro' n'izindi.

Mugiraneza Naomi yavuze ko 'Uyu mugoroba ari uwo kuramya Imana, tuyibwire ko ari Imana yahinduye ubuzima bwacu, Ni wowe wenyine tuboneramo ubuzima Yesu, tuboneramo ubuzima tugakira….'

Iri tsinda ryishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo, ahanini biturutse ku kuba indirimbo zabo zaracengeye zigera no mu Rwanda. Bamaze igihe bakorera ibitaramo ahantu hanyuranye cyane cyane muri Kenya.

Umunya-Nigeria yatunguranye muri iki gitaramo:

Yitwa Paul ni umwe mu bahanzi babarizwa muri kompanyi yitwa Pwana Goup. Ageze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo 'You raise me up' ya West Life' yamamaye cyane

Yavuze ko kuramya ari 'imibereho'. Ati 'Ntanyifato runaka ishobora ku kuranga mu kuramya. Impamvu turamya tuzamuye ibiganza, ni ukumvikanisha uwo Yesu'. Peter yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, kubera ko 'nasanze ari igihugu cyiza'.

Bahinduye imyenda, basoma ku mazi:

Iri tsinda ryagarutse ku ruhimbi ahagana saa tatu z'ijoro n'iminota 40' nyuma yo guhindura imyambaro no gusoma ku mazi nk'uko babitangaje. Bagarutse binjiriye mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane bise 'Narakikijwe'.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati 'Nizera ko wambaye umubiri, nizera na wa musaraba… Alleluah ntacyantandukanya n'urukundo rwawe…' Iyi ndirimbo bayishyize mu rurimi rw'Igiswahili, iri mu ndirimbo zigize album yabo 'Ibyiringiro'.

James avuga ko ajya akunda kubwira abantu kutarambirwa kuririmba Kristo 'kuko izo ndirimbo n'izo tuzaririmba ibihe byose'. Nyuma yakiriye ku rubyiniro, umuramyi Serge Rugamba uzwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo n'izo yakoranye na Aline Gahongayire bise 'Umwami Yesu'.

Serge Rugamba yanzitse mu ndirimbo agira ati 'Nabonye umukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi, arirwo rukundo rwe… Njye ndi uwe, nanjye ndi uwanjye, kugeza iteka ryose…'

Rugamba akunze kwifashishwa cyane mu kwandika indirimbo, kuyobora amateraniro mu nsengero zinyuranye n'ahandi.

James na Daniella bahise banzika mu ndirimbo 'Yongeye guca akanzu' bakoranye na Israel Mbonyi. Iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu buryo bukomeye, imaze amezi arindwi isohotse.

Mu minota ya nyuma y'iki gitaramo, James na Daniella baririmbye indirimbo 'Umwami ni mwiza Pe' bakoranye na True Promises-Iyi ndirimbo yashyize abantu mu mwuka kuko yahagurukije n'iyonka muri iki gitaramo cyihariye cy'iri tsinda.

Asoza iki gitaramo ahagana saa 22 n'iminota 30, James yavuze ko ati 'Sintigeze mbona umunsi dutarama ngo Imana ye gukora ku mutima umuntu umwe cyangwa abantu benshi.' 

Yavuze ko ashima abantu bose barimo abakozi b'Imana 'badushyigikiye mu buryo bw'amafaranga' n'abandi, ati 'Imana ibahe umugisha cyane'.

Yanavuze amazina ya bamwe mu bantu babashyigikiye kuva batangiye umuziki, anagaruka ku barimo Bishop Masengo wa Foursquare Church 'badushyigikiye'. Ati 'Umutima wanjye urabakunda cyane."

James na Daniella bakoze igitaramo nyuma y'imyaka itatu yari ishize abantu babanyotewe
 

James na Daniella baririmbye bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe cyane kuva album ya mbere kugeza kuri album ya gatatu 

James yavuze ko mu 2015 ari bwo bafashe igihe cyo kwegerana n'Imana, bayisaba kubakoresha icyo yabahagamariye 

Bakorana umuziki kandi banubakanye urugo- Amatsinda nk'aya yaramamaye cyane mu Rwanda

James yigeze kuvuga ko ibintu azi ku mugore we ari uko 'arihangana cyane, ikindi arasenga, icya gatatu afite impano cyane.' 

Daniella yaririmbaga yizihiwe! Akanyuzamo akabwira abaririmbyi gufatanya nawe 

James ni umunyamuziki wize Politiki 


Umuhanzikazi Marina na Yvan Muzik baherutse gukorana indirimbo 'Intare Batinya' bitabiriye iki gitaramo


Daniella avuga ko umwana wabo w'imyaka 7 ari umucuranzi n'aho uw'imyaka 5 arahimba afite indirimbo


Tracy Agasaro n'umugabo we Rene Patrick bayoboye iki gitaramo. Hari aho yagize ati 'Imana yarampaye peeeee.'-Banyuzagamo bakaririmba zimwe mu ndirimbo

James na Daniella bakoze iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze album bise 'Ibyiringiro'


James yashimye abahanzi bagenzi be bitabiriye iki gitaramo




James na Daniella ni itsinda ryamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana 

Itsinda rya Hymnos [Dedo Dieumerci & Naomi Mugiraneza] ryo muri Uganda, ryishimiwe mu buryo mu bukomeye mu gitaramo


Hymnos barazwi cyane binyuze mu ndirimbo zikomeye zabo zirimo nka 'Ndamahoro'


Iki gitaramo cyafashije benshi gusabana n'Imana, binyuze mu ndirimbo ziyiha ikuzo 

Itariki idasanzwe mu buzima bwa James na Daniella!

 


Tracy Agasaro wa KC2 ari mu bashyushyarugamba bakunze kwifashishwa cyane mu bitaramo bya Gospel


Daniella, umunyamuziki uhuza imbaraga n'umugabo we bagakorera Imana mu buryo bwagutse 



Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Wanyujuje Indirimbo' [Uri hagati] yari muri iki gitaramo-Imbere ye ni Dominic Ashimwe














Umushumba w'Itorero FourSquare Church, Dr Bishop Masengo yari muri iki gitaramo







Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya James na Daniella

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130145/jamesdaniella-bahembuye-imitima-yari-imaze-imyaka-itatu-ibategereje-ibyaranze-igitaramo-ba-130145.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)