Itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Kane, rivuga ko igitaramo 'Gathering of 1000 worship concert' kitakibaye kuri uyu wa Gatanu ahubwo kikaba kimuriwe ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023. Bavuze ko guhindura umunsi w'igitaramo byatewe n'impamvu zitabaturutseho.
Aba baramyi bamamaye mu ndirimbo "Mpa Amavuta", bavuze ko aho igitaramo kizabera hakomeza kuba muri Kigali Convention Center. Bati "Ku Cyumweru azaba ari ibihe by'agatangaza byo kuramya no guhimbaza Data wacu wo mu Ijuru kuri buri wese. Tuzamamaza intsinzi y'agakiza kacu".
James na Daniella biseguye ku bakunzi babo ku bw'izi mpinduka ku gitaramo cyabo. Babwiye uwari wamaze kugura itike ariko utazabasha kuboneka ku Cyumweru ko yabamenyesha agasubizwa amafaranga ye, akabikora mbere yo ku Cyumweru. Nimero bahamagara ni: 0782532830.
Twakwibutsa ko igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf). Ni igitaramo bazamurikiramo Album yabo nshya ndetse banafate amashusho y'indirimbo zabo nshya. Muri iki gitaramo bazafatanya kuramya Imana hamwe n'abaramyi bashya bitwa Dedo & Naomi.
Ubwo James na Daniell batangariza itangazamakuru byinshi ku gitaramo cyabo
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryanditswe na James na Daniella
James na Daniella bimuriye igitaramo cyabo ku Cyumweru
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130028/impinduka-mu-gitaramo-cya-james-na-daniella-130028.html