Umutoza Jimmy Mulisa mu mboni ze abona umupira aho ugeze ubu ari ugukopera aho byagenze neza kandi ko ari yo mpamvu ibyo tubona i Burayi tuba tugomba kubyigana kugira ngo umupira wacu ugire aho ugera kandi heza.
Uyu mugabo wamenyekanye mu ikipe y'igihugu Amavubi, ibi yabitangaje mu kiganiro cyaberaga kuri Twitter (Twitter Space) cyari yateguwe n'uwitwa Safari ndetse yari yitabiriwe na bamwe mu banyamakuru bamenyerewe hano mu Rwanda mu gisata cya Siporo, nka Jean Luc Imfurayacu , Samu Karenzi, Jado Castar, David Bayingana ndetse n'uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho mu Ishyirahamwe Ry'umupira W'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Muhire Henry.
Aha ninaho Jimmy Mulisa yasabye abantu kudakomeza gufata nabi ikiragano cye bakinanye, ndetse na bo abaha umukoro wo kugerageza gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umupira w'u Rwanda, asaba n'abashinzwe kuzamura impano mu Rwanda kubyitaho kuko yemeza ko impano mu Rwanda zihari.
Mu magambo ye ati: 'umupira ubera mu kibuga, n'umukinnyi iyo akinnye nabi ubwe arabimenya kuko ni ibiba bigaragara, kandi umupira w'amaguru urakunzwe. Mubona iyo amavubi atsinzwe cyangwa Rayon sports; abantu barababara. Njyewe nize amashuri ariko mba numva nkunze umupira w'amaguru kuko ibyo mfite ni wo nawukesheje. Rero usanga hari abana bafite impano ariko badafite aho kuzigaragariza. Iyo mbonye abo bana birambabaza bigatuma nibaza impamvu yabyo ariko hari ikintu nshaka kuvuga wenda si ukuvugira bagenzi banjye; hari ukuntu abantu twakinnye umupira kera mwatwambitse isura mbi, gusa nk'abanyamupira ni twe tugomba kuzabikosora.'
Yakomeje agira ati: 'iyo urebye muri Afurika usanga umupira w'amaguru hari ikintu umaze gufasha abantu. Muri kariya gace impano zirahari ariko bisaba kuzitegura. Ndabyibuka njya gukina i Burayi, Abanyafurika hari ukuntu badufata nk'abantu batari tayali; mbona ariko natwe dufata umupira ntituwufate nk'ibintu bifite agaciro ibyo ni byo bintera agahinda ariko ubu hari abakinnyi baguhamagara umwe ari i Nyamagabe undi ari hehe; njyewe sinabafasha njyenyine; ukibaza se ababishinzwe barihe; ariko ikintu cyimpa icyizere n'uko baduha umwanya n'abana banjye bagacyinira ku kibuga cya 'stade.'
Source : https://yegob.rw/jimmy-mulisa-yatangaje-icyo-abona-cyateza-umupira-wu-rwanda-imbere/