Joachiam Ojera yakoreye ikintu cyiza ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba URA FC yashakaga guca amafaranga menshi Gikundiro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umugande wakinira ikipe ya Rayon Sports Joachiam Ojera ashobora kuguma muri iyi kipe nyuma yo kuba amasezerano ye yari arangiye.

Mu minsi ishize uyu rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Uganda iwabo mu biruhuko nyuma yo kuba yari amaze guhesha iyi kipe igikombe cy'amahoro yaherukaga muri 2016. Uyu musore yavuye hano mu Rwanda yaraganiriye n'ikipe ya Rayon Sports kugirango yongere amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports yaje kwemererwa n'uyu mukinnyi ariko ibanza kuganira n'ikipe ya URA FC yabatije Joachiam Ojera, iyi kipe Ica Rayon Sports angana na Milliyoni 20 ndetse ikazongera ikaganira na Ojera nawe bakagira ayo bamwishyura. Joachiam Ojera yaje kubwira ikipe ya Rayon Sports ko nawe bamuha Milliyoni zigera kuri 15 agasinya amasezerano y'imyaka 2 ubwo byahwana na Milliyoni 35.

Joachim Ojera nyuma yo kubona Rayon Sports irimo guhendwa cyane yahise abwira ubuyobozi ko bamuha Milliyoni 5 akajya iwabo muri Uganda kuganira na URA FC akabazanira urupapuro rumwemerera gusohoka muri iyi kipe(Release Letter) ngo kuko niwe uzi amasezerano bafitenye. Rayon Sports yagize impungenge ariko bigeraho birarangira arayahabwa, kugeza ubu amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi mu minsi iza arasinya muri Rayon Sports hatagize igihinduka.

Ojera arahabwa Milliyoni zigera kuri 15, zisanga Milliyoni 5 ubwo asinye imyaka 2, ahawe Milliyoni 20. Gusa amakuru avuga ko uyu musore arakinira Rayon Sports umwaka umwe gusa agahita agurishwa muri Kaizer Chiefs agurishijwe ndetse Rayon Sports ikamufataho Milliyon nyinshi bitewe ni uko azaba yitwaye.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/joachiam-ojera-yakoreye-ikintu-cyiza-ikipe-ya-rayon-sports-nyuma-yo-kuba-ura-fc-yashakaga-guca-amafaranga-menshi-gikundiro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)