Johnny Drille yageze i Kigali yizeza igitaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Johnny Drille araye i Kigali mu Rwanda aho aje gutarama muri Friends of Amstel Fest kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24-6-2023 muri parking ya Bk Arena.

 

Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria, John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille yageze I Kigali ku isaha ya Saa Tatu  z'ijoro ku masaha y'i Kigali mu Rwanda akaba yazanye n'ikipe izamufasha gucurangira abazitabira iki gitaramo. 


Johhny Drille ubusanzwe uririmba injyana ya ‎Folk‎,‎Alt-rock[irimo imvange ya RnB n'umudiho muke wo muri Nigeria]. Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yavuze ko asaba abantu kuzitabira kuko yizeye kuzabaha ibyishimo by'ibisabagirane.

 

Ni igitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 cyiswe 'Friends of Amstel' kigiye kubera bwa mbere mu Rwanda, kikazataramamo abandi banyamuziki nka DJ Brianne, DJ Pyfo na Nep DJs bo mu Rwanda. Aba bakazaba bafatanya na DJ Crème de la crème wo muri Kenya, DJ Slick Stuart na DJ Roja bo muri Uganda bazagera I Kigali ku isaha ya saa tanu ndetse na Neptune Band izaba ifatanya na Shauku Band.

Kwinjira muri iki gitaramo bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw umuntu akayanywera.

John Drille ugiye gutaramira i Kigali yaherukaga kuhakorera igitaramo mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Kuva icyo gihe yakoze nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe uyu munsi zirimo 'Believe me', Bad dancer, Ova yakoranye na Don Jazzy, Loving is harder na How are you my friends n'izindi nyinshi. Amatike aragurirwa kuri www.ticqet.rw

REBA HANO IKIGANIRO JOHNNY DRILLE YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU AKIGERA I KIGALI

">



Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yasabye abafana kuzitabira


Johnny Drille azwiho kuririmba indirimbo zirimo imitoma


Johnny Drille azaririmba muri Freinds of Amstel Fest



Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Johnny Drille yageraga i Kigali

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131024/johnny-drille-yageze-i-kigali-yizeza-igitaramo-cyuje-uburyohe-amafotovideo-131024.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)