Jude Bellingham yamaze gusinyira Real Madrid nyuma yo kwifuzwa n'amakipe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jude Bellingham wigaragaje cyane mu mikino y'Igikombe cy'Isi cyabereye muri Qatar, yakomeje kwifuzwa n'amakipe akomeye, ariko Real Madrid itera intambwe isumba iy'izindi imutangaza nk'umukinnyi wayo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Kamena 2023.


Bellingham umaze imyaka itatu ari umukinnyi wo hagati muri Borussia Dortmund, nyuma yo kugurwa, Real Madrid yateguye ibirori byo kumwakira mu Mujyi wa Madrid biteganyijwe kuri uyu wa Kane.

Igurwa ry'uyu Mwongereza ryamugize umukinnyi wa mbere ukomoka muri iki gihugu uzaba uguzwe amafaranga menshi ukurikije ibizamutangwaho byose.

Mu itangazo ryatanzwe n'ikipe avuyemo ya Borussia Dortmund yashimye abagize uruhare mu iterambere ry'umupira mu gihe cyose yahamaze.

Yagize ati 'Mwarakoze cyane buri wese wambaye hafi muri Borussia Dortmund no ku bafana bayo bose, mwamfashije mu myaka itatu yose namaze hano.'

'Byari iby'agaciro kwambara uyu mwenda mu bihe byoroheje ndetse n'ibikomeye. Nubwo ngiye ahandi, ntabwo nzibagirwa urugendo twagiranye. Ndabifuriza ejo hazaza heza.'

Umuyobozi mukuru wa Dortmund, Hans-Joachim Watzke, na we yamushimiye, avuga ko atigeze ahemukira ikipe mu gihe yari imukeneye.

Ati "Warakoze Jude, mu gihe cyose tumaranye werekanye ko uri umunyempano, kubana na we byari akataraboneka. Turashimira kandi Real Madrid ku biganiro byiza twagiranye biciye mu mucyo.'

Muri Shampiyona ya Bundesliga, Bellingham yatsinze ibitego umunani mu mikino 31 yagaragaye mu kibuga. Imibare igaragaza ko kandi imipira atanga 83.06 zigera ku bo yifuje kuyiha neza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jude-bellingham-yamaze-gusinyira-real-madrid-nyuma-yo-kwifuzwa-n-amakipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)