Kaminuza ya Mount Kigali igiye kwakira amarus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa rizabera muri kaminuza ya Mount Kigali rifite insanganyamatsiko igira iti: "Ibihe bihindura Impunzi - Guteza imbere Guverinoma ikorera mu mucyo no kubazwa ibyo guteza imbere uburenganzira bwa muntu".

Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ry'Amategeko rya Parklands, yemewe na Komisiyo ishinzwe uburezi muri kaminuza ndetse n'inama y'uburezi mu by'amategeko muri Kenya, ikaba itanga porogaramu mu cyiciro cya 3 cya kaminuza mu mategeko, icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko n'icyiciro cya 1 mu mategeko.

Ni porogaramu ziha ubumenyi ndetse n'ubwenge Abanyeshuri biga amategeko bushingiye ku  bukoreshwa muri Kenya ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kuva mu mwaka wa 2009, iki kigo cy'amategeko cyagize uruhare mu guhugura abanyamategeko b'indashyikirwa bafite ubumenyi n'ubwenge bw'amategeko bukenewe ku rwego rw'igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Nk'uko byatangajwe na Nelly Wamaitha, Umuyobozi w'Ikigo cya Parklands Law Campus, insanganyamatsiko y'iri rushanwa izibanda ku gukemura amakimbirane, amategeko agenga abinjira n'abasohoka, ndetse n'amategeko agenga impunzi.

Yagize ati "Iyi nsanganyamatsiko izatuma abanyeshuri biga amategeko bashaka ibisubizo bishya kugira ngo bakemure ibibazo bijyanye no kwimurwa ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu binyuze mu gukemura amakimbirane. 

Uruhare rwa kaminuza yacu, hamwe n'Amashuri y'amategeko yo muri za kaminuza enye zo mu Rwanda zirimo kaminuza y'u Rwanda, kaminuza ya Kigali, INES na UNILAK, tuzaha abanyeshuri biga amategeko urubuga rwo gusabana no kwigira mu nzego zitandukanye zemewe n'amategeko ".

Mu magambo ye kandi yavuze ko aya marushanwa afasha Abanyeshuri biga amategeko kongera ubumenyi mu by'amategeko, ubushakashatsi, ndetse n'ubuhanga bwo kunganira abandi mu rurukiko.

Yagize ati 'Binyuze muri iri rushanwa, abanyeshuri biga amategeko barashishikarizwa kujya mu bibazo bikomeye by'amategeko no gutanga ibitekerezo byabo imbere y'inzobere mu by'amategeko. Ubunararibonye bubaha uburambe bufatika mu mwuga w'amategeko, bukabafasha guteza imbere ubumenyi bw'agaciro nko gutekereza, kunrnga, kuvugira mu ruhame no gusesengura amategeko ".

Umuyobozi Wungirije w'agateganyo, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko kaminuza ya Mount Kigali yishimiye kwakira iki gikorwa kandi ko izagerageza gushyiraho umubano mu bujyanama hagati y'umwuga w'amategeko n'abanyeshuri biga amategeko.

Yagize ati: "Turateganya ko amarushanwa azaba arimo guhangana cyane, ibyo bigatuma dushimangira uruhare rukomeye rw'ubushakashatsi mu bumenyi, mu gusesengura no mu buvugizi, ishoramari ntagereranywa kuri bose mu mwuga w'amategeko".

Uruhare rw'amategeko n'ubutabera mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba, byagaragaye ko hari intambwe ikomeye iganisha ku guhuza ibihugu bigize uyu muryango. Byazanye kandi amahoro n'umutekano mu karere, igisubizo cyo guhora bibutsa ko hakenewe ubumwe n'intego imwe mu guharanira iterambere ry'akarere.


Umuyobozi w'ikigo cy'amategeko cya Parklands, Nelly Wamaitha (uwa mbere uhereye iburyo) hamwe n'abandi bakozi bafata ifoto bari kumwe n'itsinda ry'abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza ya Mount Kigali



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131205/kaminuza-ya-mount-kigali-igiye-kwakira-amarushanwa-ya-moot-court-131205.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)