Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye amarushanwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye amarushanwa ya Mourt Court

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 kamena 2023, nibwo mu nzu mberabyombi ya Kaminuza ya Mount Kigali, hateraniye imbaga y'abanyeshuri benshi baturutse muri Kaminuza zitandukanye, ubona ko bari babukereye, biteguye neza igikorwa cy'amarushanwa bari bitabiriye. Mu myambaro myiza cyane, aba banyeshuri bose baje bagaragiwe na bagenzi babo n'abayobozi baje bahagarariye Kaminuza zabo.


Abanyeshuri bose bari bitabiriye basaga neza ubona ko biteguye irushanwa

Aya marushanwa, yitabiriwe na Kaminuza eshanu arizo: Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Parklands Law (MKU), Kaminuza ya Kigali (UK), Ines Ruhengeri, Kminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, ndetse na UNILAK. Aya marushanwa, yari afite insanganyamatsiko igira iti: 'Imihindagurikire y'ibihe ku mpunzi â€" Guteza imbere Guverinoma ikorera mu mucyo kandi yita ku nshingano zayo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.'

Ines Ruhengeri

Kaminuza ya UNILAK

Kaminuza ya Kigali

Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Parklands Law

Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

Nyuma y'uko buri Kaminuza yahawe umwanya wo kumurika ibyo yateguye, abagize akanama nkemurampaka biherereye maze bagaruka batangariza imbaga yari iteraniye aho uko Kaminuza zagiye zirushanwa mu manota. 

Ku ikubitiro hatashye Kaminuza y'u Rwanda, hakurikiraho Kaminuza ya UNILAK, ku mwanya wa gatatu haje Ines Ruhengeri, ku mwanya wa kabiri haza Kaminuza ya Kigali, naho umwanya wa mbere wegukanwa na Kaminuza ya Mount Kenya. 

Nyuma yo gutangaza uko Kaminuza zagiye zikurikirana, hakurikiyeho kurushanwa hagati ya Kaminuza ebyiri zatsindiye imyanya ibiri ya mbere arizo: Mount Kenya na Kaminuza ya Kigali. Iri rushanwa naryo ryarangiye nta mpinduka rikoze, kuko n'ubundi umwanya wa mbere wagumanwe na Kaminuza ya Mount Kenya.


Mount Kenya mu byishimo byinshi byo gutahana intsinzi

Mu byiciro byahembwe harimo icyiciro cy'uwavuze neza mu ruhame kurusha abandi mu basore, cyegukanwe na Moses Mumo wa Mount Kenya, ishami rya Parklands Law. 


Akanyamuneza kari kose kuri Moses watsindiye iki gihembo

Mu bakobwa, iki gihembo cyegukanwe na Ratipfa Mariza wiga muri Kaminuza ya Kigali.


Ratipfa yashyikirijwe igihembo cy'umukobwa wavuze neza mu ruhame 

Kaminuza yegukanye iri rushanwa, ni Mount Kenya yahawe igikombe nyamukuru k'ishimwe. Izindi Kaminuza zisigaye, nazo zagiye zihembwa uko zagiye zikurikirana mu manota.


Kaminuza ya Mount Kenya yabaye iya mbere, yashyikirijwe igihembo


Ibyishimo byari byose kuri Mount Kenya nyuma yo kwegukana intsinzi

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye iri rushanwa, Dr Martin Kimemia yasobanuye ko akamaro k'aya marushanwa ari ugufasha abanyeshuri biga amategeko gushyira mu bikorwa ibyo biga, ndetse bamwe bakagira ubumenyi bwisumbuye bungukira ku bandi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bifuza ko aya marushanwa yava ku rwego ariho uyu munsi, akaba mpuzamahanga kuko basanga ari ingirakamaro. Yagize ati 'Uyu ni umwanya mwiza ku banyeshuri biga amategeko aho bagaragaza icyo bashoboye, ubushobozi bwo gukorera hamwe nk'itsinda ndetse n'ubumenyi bafite mu bijyanye n'ubushakashatsi. 

Nizera ntashidikanya ko impande zombi zize, icyizere kiyongereye, kandi haribyo abanyakenya babonye ko bakwigira ku banyarwanda, kimwe nuko n'abanyarwanda haricyo babigiraho.'


Martin yavuze ko abanyeshuri bakwiye kwigira byinshi muri aya marushanwa kuruta kurushanwa

Yongeye ati 'Aya ni amarushanwa ahuza ibihugu byo mu Karere, turifuza kubatangariza ko ibi bitareba u Rwanda na Kenya gusa, ejo byaba Cameroon cyangwa Nigeria n'ahandi. Iki ni igikorwa mpuzamahanga. Mwibuke ko ejobundi tuvuye muri covid, ubu turi kuzahura ibyasaga n'ibyahagaze. 

Turacyafite imbogamizi y'ubushobozi, tunahamagarira za kaminuza zose kubigira ibyabo, mu rwego rwo kugeza abanyeshuri biga amategeko ku kigero gishimishije.'


Dr. Martin Kimemia, umuyobozi wa Mount Kigali

Serugo Jean Baptiste, umwalimu w'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko nubwo batabashije kwegukana intsinzi ariko hari byinshi bigiye muri iri rushanwa ndetse bagiye kongeramo imbaraga nk'ishuri.

Ati 'Iki gikorwa ni ingenzi cyane, kuko twari tumenyereye kurushanwa nka Kaminuza z'imbere mu gihugu gusa, ariko kuba uyu munsi haje n'abanyamahanga twizeye ko haricyo baje kwigisha abanyeshuri bacu. 

Twiteze ko ibikorwa nk'ibi bigiye kongera ingufu mu butabera bwacu ndetse n'ubushakashatsi. Icyo twe, nka Kaminuza tubura ni ugutinyuka kw'abanyeshuri cyane cyane mu kuvuga ururimi rw'icyongereza;

Kuko usanga abanyeshuri bo mu Rwanda bafite ubumenyi, bandika neza ariko rimwe na rimwe bakananirwa gusobanura ibyo bazi kubera imbogamizi y'ururimi. Igikwiye gushyirwamo imbaraga, ni ukongera ibiganiro mpaka (debates) n'aya marushanwa ya Moot Court.'


Serugo Jean Baptiste, Umwalimu w'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

Moses Mumo, watsindiye igihembo cy'umusore wavuze neza muri aya marushanwa, yatangarije Inyarwanda ko icyamufashije gutsinda aruko yagiye yitabira andi marushanwa nk'aya anavuga ko yishimiye kwitabira kuko hari byinshi yigiyemo mu rugendo rwe rwo kuzaba umunyamategeko mu gihe kiri imbere.


"Nize kandi nkomeje kwiga." Moses Mumo wegukanye igihembo cy'uwavuze neza mu ruhame mu basore

Ati 'Nagiye kuba naragiye nitabira amarushanwa atandukanye muri Kenya, nibyo byamfashije kubona iyi nsinzi. Aha nahigiye byinshi bizamfasha, kandi nanahungukiye abantu bashya. Uru ni urugendo rwo gukura, kwiga, gukorera hamwe kugira ngo uzashobore kuvamo umunyamategeko mwiza. Nize kandi ndacyakomeje kwiga.'


Moses mu rukiko


Aya marushanwa yateguwe na Kaminuza ya Mount Kigali ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Parklands Law riherereye muri Kenya mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga amategeko gusangira ubumenyi no kuzamura ubushobozi bwabo mu bushakashatsi, kugira ngo bazavemo abanyamategeko bafitiye umumaro Afurika ndetse n'isi yose mu cyiciro cy'ubutabera.


Abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso


Abari bagize akanama nkemurampaka


Abashyitsi bakuru muri aya marushanwa


Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abanyeshuri muri Mount Kenya, ishami rya Parklands Law






Abitabiriye basusurukijwe n'itorero rya Kaminuza ya Mount Kigali

Intore nazo ntizahatanzwe 



Abitabiriye nabo bari bizihiwe


Byari biryoheye ijisho muri aya amarushanwa yasusurikijwe n'Itorero rya Mount Kigali University


AMAFOTO: Ngabo Serge - inyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131279/kaminuza-ya-mount-kigali-yakiriye-amarushanwa-ya-moot-court-yitezweho-impinduka-ikomeye-mu-131279.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)