Kamonyi-Gacurabwenge: Ukutavuga rumwe k'Ubuyobozi n'Abaturage k'Ubujura bw'inka buteye inkeke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi havugwa ikibazo cy'ubujura bw'Inka mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Abaturage bashinja ubuyobozi kugira intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano wabo n'ibyabo. Umurenge ugashinja bamwe mu baturage kwiyibisha no kugira uruhare mu bujura bukorwa.

Inka zimaze kumenyekana ko zibwe zirimo n'iza Girinka ni eshanu(5) mu gihe kigera ku kwezi kumwe, mu kagari ka Nkingo na Gihinga. Hari umwuka utari mwiza muri ubu bujura hagati y'ubuyobozi bw'Umurenge n'abaturage, aho abaturage batishimira uko ubuyobozi bwitwara mu kubegera ngo bahamye ingamba mu kubafasha kwicungira umutekano, ubuyobozi bwo bugashinja abaturage kwiyibisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Obed Niyobuhungiro ahamyako ikibazo cy'ubu bujura giteye inkeke, ariko akanashinja abaturage kugira uruhare mu bujura bukorwa.

Ati' Dufite ikibazo cy'ubujura giteye inkeke hariya ahagana ku gishanga cya Rwabashyashya na Kibuza ku ngo ariko zituye zonyine aho ng'aho hepfo ku gishanga. Ikirimo n'ubundi ni uko hari igihe usanga babigiramo uruhare. Nk'iyo bibye uyu munsi muri iri joro, biragaragara ko nyiri Nka ariwe wayiyibishije kubera ko mu kiraro harimo inka ebyiri, iyo aragiye y'indagizo nini cyane, we yari yifitiye akamasa gatoya k'agacuko nyine. Kubera amaranye ikibazo cy'amakimbirane n'umugore ako k'agacuko ngo baraza baragatwara hasigara iyo nini y'indagizo, umugabo aho kugira ngo avugirize induru iwe mu rugo arazamuka ajya kuvugiriza induru mu isantere. Twamufashe n'abandi bakekwa kugira ngo iperereza rikomeze'.

Gitifu, akomeza avuga ko mu byo abaturage basabwe kuzirikana ari uko mu gihe Inka yibwe mu Mudugudu bikagaragara ko nyira yo nta ruhare yabigizemo, abaturage bazajya bisuganya bakongera bagashumbusha uwibwe, bakamushakira inka.

Abaturage baganiriye na intyoza.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bahuriza ku kuvuga ko ubuyobozi bw'umurenge bugaragaza intege nke mu kubafasha kwicungira umutekano, ko butabegera ahubwo bugaragara iyo habaye ikibazo gituma bashobora kugira ibyo babazwa cyangwa se basobanura. Ntabwo kandi bavuga rumwe n'ubuyobozi ku kubasaba kwishakamo ubushobozi bwishyura inka uwibwe.

Umwe muri aba baturage yagize ati' Ubuyobozi ntabwo butwegera ngo dufatikanye gushaka umuti w'ibibazo bitwugarije by'ubujura n'ibindi. Bagaragara kenshi iyo habaye ikibazo ubona ko kibajyana mu kugira ibyo basobanura. Gusa hari n'ikibazo twe tutumva impamvu aho batubwira kwishyura uwibwe inka nk'aho ari twe twayibye. Ni bamanuke batwegere, hashyirweho ingamba kandi hakazwe amarondo naho ibyo kwishyura ibyo tutagize uruhare mu kwiba byo babyibagirwe'.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy'ubujura bw'Inka bakimenye, ko kimaze ukwezi kandi ko nk'ubuyobozi hari ingamba zo kugica.

Ati' Ikibazo kirahari, kije mu gihe kingana n'ukwezi, nibwo iyo ngeso ije mu buryo butunguranye. Twarakimenye ndetse tubyinjiramo n'ejo( ku wa Gatanu) hari inama y'abaturage hariya mu kagari ka Nkingo biri kubera cyane na Gihinga. Turi gushaka uburyo byinjirwamo n'inzego zose, byafashwe ho umurongo ku buryo tumenya ngo ese aba bantu badutse bo kwiba inka z'abaturage ni bande?. Rero turakizi kandi mu minsi mike turagiha umurongo'.

Mu gihe Gitifu w'Umurenge avuga ko zimwe mu nka zibwa zambuka zinyuzwa mu Murenge wa Rugalika, siko Visi Meya Niyongira Uzziel abivuga kuko avuga ko ahubwo usanga zimwe mu nka zibwe zibagirwa hafi y'aho bazibye.

Niyongira Uzziel, akomeza avuga ko hari ikibazo cyo kudohoka ku bakora irondo, ko nubwo hari abarirara ariko ko harimo n'ikibazo cyo kutarikora mu buryo buhamye, kuko ngo hari n'aho Inka bayitwaye kandi irondo ririmo bigaragara. Ashimangira ko hari icyizere ko iki kibazo kiraza gushira kuko hari imbaraga zidasanzwe zigiye gushyirwamo.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko nyuma y'uko iki kibazo cy'ubujura kigaragaye ko giteje inkeke, ubuyobozi bw'Akarere bwasabye Umurenge ibisobanuro, ariko kandi mu tugari no mu midugudu by'umwihariko ahavugwa ubu bujura hari ukutanyurwa n'imvugo bavuga ko bagiye babwirwa ku bijyanye n'iki kibazo. Gitifu w'Umurenge, avuga ko nta birenze, ko icyabaye ari ukwiyemeza nk'ubuyobozi mu gukaza ingamba zo kwicungira umutekano.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/2023/06/01/kamonyi-gacurabwenge-ukutavuga-rumwe-kubuyobozi-nabaturage-kubujura-bwinka-buteye-inkeke/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)