Kandidatire ya Gacinya Chance Denis yanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije kuba visi perezida wa kabiri wa FERWAFA, kandidatire ye yanzwe.

Uyu munsi nibwo Komisiyo y'amatora ya FERWAFA yatangaje abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

Munyatwali Alphonse usanzwe ari perezida wa Police FC ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida wa FERWAFA.

Visi perezida ushinzwe imiyoborere myìza ni Habyarimana Marcel Matiku, na we ntawe bahanganye.

Gacinya Chance Denis wahoze ari perezida wa Rayon Sports, wari watanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa 2 ushinzwe tekinike, kandidatire ye yanzwe kimwe na Kanamugire Fidele wa Heroes FC na we iye yanzwe na Rukundo Eugene. Umukandida rukumbi wemerewe kuri uyu mwanya ni Mugisha Richard.

Undi muntu uzwi muri siporo na we kandidatire ye yanzwe ni Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu w'ikipe y'igihugu na Rayon Sports, yari yatanze kandidatire ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n'iterambere ry'umupira w'amaguru.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kandidatire-ya-gacinya-chance-denis-yanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)