Karabaye; Amajyaruguru iwabo wabakunda agatama cyane, menya impamvu. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima Bea RBC, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

 

Intara y'Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

 

Mu bakoreweho ubushakashatsi b'ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n'ubwitabire ku kunywa inzoga.

 

Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 22,8% by'Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w'abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw'abagabo inshuro ebyiri, ndetse ngo umuntu umwe muri batanu ntiyigeze anywa inzoga mu mezi 12 ashize.

Ku rundi ruhande ariko abanywa inzoga zikabije, ni ukuvuga izifite alcool iri hejuru cyane baragabanutse aho bavuye kuri 23,5% bagera kuri 15,2% mu 2022, aho abagabo bavuye kuri 30,6% bakagera kuri 20,7%, abagore bava kuri 17,2% bagera ku 9,8%.

Intara y'Uburengerazuba niyo iyoboye mu kunywa inzoga zifite alcool iri hejuru aho ifite 19,1% igakurikirwa n'iy'Amajyaruguru ifite 15,8%, hagakurikiraho iy'Amajyepfo ifite 15,1%, Uburasirazuba bugakurikiraho na 13,8% hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

Muri rusange kunywa inzoga zifite alcool nyinshi byagabanyutseho 8% mu myaka umunani ishize.



Source : https://yegob.rw/karabaye-amajyaruguru-iwabo-wabakunda-agatama-cyane-menya-impamvu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)