Kenya isanzwe ari yo muhuza mu bibazo byo muri Congo Kinshasa.
Byitezwe ko itsinda Perezida Ruto ateganya kohereza i Kinshasa zizaganira na Leta ya Congo ibijyanye no gucyura Ingabo za EAC ziri muri kiriya gihugu kuva mu mwaka ushize wa 2022.
Africa Intelligence yatangaje ko ifite amakuru y'uko intumwa Kenyatta ateganya kohereza i Kinshasa zizaba ziyobowe na Minisitiri w'Ingabo za Kenya, Aden Duale, umujyanama wa Perezida Ruto mu by'umutekano, Monica Juma, cyo kimwe n'Umugaba w'Ingabo za Kenya zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Njiru.
Ingabo za EAC ziri muri RDC zigiye gucyurwa, mu gihe mu kwezi gushize manda yazo yari yongerewe kugeza ku wa 8 Nzeri uyu mwaka.
Ni umwanzuro bivugwa ko Kinshasa yafashe nk'uwari ukwiye, mu rwego rwo gutegura yitonze uko izi ngabo zacyurwa.
Muminsi mike yari yabanje Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari yanenze umusaruro w'Ingabo za EAC; bijyanye n'uko zanze kujya mu mirwano n'inyeshyamba za M23 nk'uko yabyifuzaga.
Byitezwe ko mu gihe Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zizaba zivuye muri Congo zizasimburwa n'iz'umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC).
Inama yahurije abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango i Windhoek muri Namibie ku wa 08 Gicurasi, yafashe umwanzuro wo kohereza Ingabo zawo muri RDC mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.
Nta gihe kizwi kugeza ubu SADC yaba izohererezaho Ingabo zayo muri Congo, bivuze ko isaha iyo ariyo yose zakoherezwa.
Ku bijyanye na gahunda yo gucyura Ingabo za EAC, amakuru avuga ko Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasabwe gutanga umusanzu kugira ngo iriya gahunda izagende neza.
Ni gahunda igiye gukorwa mu gihe intego yo kugarura amahoro yari yajyanye ziriya ngabo muri RDC itaragerwaho.
Minisitiri w'Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba amaze igihe atanga impuruza y'uko inyeshyamba za M23 zaba ziri kwitegura kongera kugaba ibitero, by'umwihariko ku mujyi wa Goma.
Igisirikare cya RDC by'umwihariko kimaze igihe kivuga ko M23 imaze iminsi yongera ingabo mu birindiro byayo, ibifashijwemo n'Ingabo z'u Rwanda.
Ni ibirego uyu mutwe uhakana, wo ahubwo ukavuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe iri mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero simusiga.