Kenya: Polisi yiraye mu bigaragambya bamagana itegeko rishobora gutumbagiza (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida William Ruto, watsinze amatora yo mu kwezi kwa munani ashyira imbere gufasha abakene, ubu arimo kwotswa igitutu ngo yongere amafaranga yinjira mu gihugu. Nyamara, ubu guverinema ntibasha kwishyura imyenda yayo irimo kwiyongera.

Cyakora ibyo Ruto yifuje gukora, byanenzwe cyane n'abakozi ba leta n'abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi, bavuga ko n'ubu, ubuzima buhenze cyane.

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso ishaka gutatanya abantu 500 bari mu myigaragambyo, bakoze urugendo berekeza ku nteko ishinga amategeko, kuyishyikiriza imikono y'abamagana umushinga w'itegeko, nk'uko umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters yabyiboneye.

Yabonye abigaragambyaga 11 bafatwa na polisi. Mu mujyi wa Nairobi, abofisiye bambaye imyenda y'akazi, bagaragaye batwaye impirimbanyi yari ifite pankarite yanditseho amagambo agira ati: 'Ubucakara koko ntibuzigera bucika'.

Ruto yashyigikiye uwo mushinga w'itegeko, avuga ko rikenewe, mu gutuma imali itajegajega kandi ko rizafasha guhanga imilimo ku rubyiruko, hubwakwa amazu mashya, guverinema izashyiramo amafaranga. Iryo tegeko byitezwe ko rizatorwa mu cyumweru gitaha.

Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, Azimio La Umoja, ryayoboye imyigaragmabyo irwanya guverinema kuva mu kwezi kwa gatatu. Byaturutse kw'izamuka ry'ibiciro n'ubuzima buhenze, no ku inyerezwa ry'amajwi ryavuzwe mu itora ryo mu mwaka ushize. Iryo shyaka ryavuze ko iryo tegeko rishobora gusubiza igihugu mu myaka ya za 80, ubwo ubukungu bwatangiraga kumera nabi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-polisi-yiraye-mu-bigaragambya-bamagana-itegeko-rishobora-gutumbagiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)