Kenya: Senateri yagiriye inama leta kongerera Abakozi iminsi y'ikiruhuko ngo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musenateri avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y'ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera.

Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa mbere ngo ukwiye kuba ikiruhuko,ndetse n'igihe ikiruhuko cya Leta kibaye ari kuwa Kane, ngo n'umunsi ukurikiyeho wo kuwa Gatanu ukwiye guhinduka ikiruhuko.

Senateri Karungo akomeza asobanura ko kwiyongera kw'iyi minsi y'ibiruhuko byafasha abakozi ba Leta kujya baha umwanya imyitozo ngororamubiri biruka intera ndende n'amaguru, ngo ibyo yumva ko byatuma barushaho kumererwa neza no mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.

Yongeyeho ko uretse kuba byafasha mu gutuma abakozi barushaho kumererwa neza mu buzima bwabo, ngo byanafasha mu kuzamura iterambere ry'igihugu no kumenyekanisha ibikorwa by'ubukerarugendo muri Kenya.

The Citizens yanditse ko, abakozi bo muri Kenya bagira iminsi y'ibiruhuko yemewe na Leta igera kuri 13 mu gihe cy'umwaka, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwezi kwa 12.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-senateri-yagiriye-inama-reta-kongerera-abakozi-iminsi-y-ikiruhuko-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)