Kenya: Ubushinjacyaha bwashinje Pasiteri gushyingura Abakristu be bishwe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mackenzie uri mu maboko y'inzego z'umutekano za Kenya, yafashwe nyuma yo kuvumbura imva zashyinguwemo bamwe mu bakirisitu be bishwe n'inzara, kubera inyigisho yatangiraga mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu Burasirazuba bwa Kenya.

Izo nyigisho yahaga abayoboke be, zabahatiraga kwiyicisha inzara kugeza bashizemo umwuka ngo bazabone ubwami bw'ijuru.

Kugeza ubu imibiri isaga 240 imaze gutabururwa muri iryo shyamba Pasiteri Mackenzie yari yaragize nk'ibirindiro bye, ariho atangira inyigisho.

Ubushinjacyaha bwa Kenya bwashyikirije urukiko ibindi bimenyetso bishinja Pasiteri Mackenzie, aho abatangabuhamya biganjemo abatabawe bataricwa n'inzara muri iryo shyamba, bavuze uburyo ari we wayoboraga imihango yo gushyingura abiyirije bagapfa, ari nako ashishikariza abandi kwiyiriza kugira ngo bapfe vuba bajye mu ijuru.

The Nation yatangaje ko mu gihe cyo gushyingura abapfuye, Pasiteri Mackenzie ngo yabitaga intwari.

Mackenzie ngo yari yaratanze itegeko ko abana n'abagore aribo bazabanza guherwaho biyiriza kugeza bapfuye, abagabo bakaza nyuma mu gihe we ngo yababwiraga ko ari we uziyiriza bwa nyuma akabasanga mu ijuru.

Muri iryo shyamba ngo Mackenzie yari yarashyizeho abarinzi bacunga abayoboke baryinjiyemo, ku buryo nta wapfaga kwemererwa kurisohokamo.

Abo nibo bacungaga ko buri wese yiyiriza cyangwa se yitwara uko bikwiriye, ubirenzeho agakubitwa.

Ngo yari afite abantu bake bafatwa nka Guverinoma, bakoranaga inama buri wa gatandatu ari nabo babaga bazi amabanga y'ibyo ateganya gukora byose.

Mu koroshya imicungire y'ababaga binjiye muri iryo shyamba rya Shakahola, Mackenzie ngo yari yaraciyemo ibice bitandukanye byiswe imijyi, aho buri gice cyabaga gifite abagicunga.

Mu mijyi yari yaraciye muri iryo shyamba harimo nk'iyitwa Galileya, Yudeya, Betelehemu, Yeruzalemu, Emawusi, Sidoniya n'indi.

Mackenzie ni umwe mu babwirizabutumwa bari bakunzwe muri Kenya ahanini biturutse ku kwifashisha ibinyamakuru n'izindi nzira zose, zatumaga abagana itorero rye mu ishyamba rya Shakahola baba benshi.

Kugeza ubu imibiri imaze gutabururwa igaragaza ibimenyetso byo kuzira inzara, kunigwa, gukubitwa n'ibindi. Ibikorwa byo gushakisha ahandi abayoboke ba Mackenzie baba baragiye bashyingurwa birakomeje.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-ubushinjacyaha-bwashinje-pasiteri-gushyingura-abakristu-be-bishwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)