Byavuzwe n'umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu Kithure Kindiki , washimangiye ko Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka kugirango azakore uburoko neza ari mu gihome.
Kithure, avuga ko igikorwa uyu mupasiteri yakoze kugeza ubu kimaze guhitana abagera kuri 242,kiruta kure icyakozwe n'imitwe y'iterabwoba cyabaye mu myaka 10 ishize mu gihugu cya Kenya.
Yashimangiye ko niyo urukiko rwagira Mackenzie umwere azakomeza gufungwa ,yihanangiriza abacamanza ko badakwiye kumurekura nk'uko ngo bajya babwirwa ko umuntu runaka ari umwicanyi ariko bakarengaho bakamurekura.
Avuze ibi mu gihe Paul Mackenzie n'abo bareganwa , baherutse kwijujutira urukiko ko dosiye yabo itarimo kwihutishwa nkuko bikwiye.Ikindi kandi muri iyi minsi ngo uyu mugabo yatangiye kwiyicisha inzara nyuma y'uko Kithure avuze ko uyu mugabo agomba gufungirwa ahatagera izuba.
Paul Mackenzi ashinjwa kugira uruhare mu mpfu z'abayoboke be basengeraga mu rusengero rwe rwitwa Good News International Church nyuma y'uko ngo abategetse kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirago bazasange Yesu.