Kicukiro: Umusore yatahanye indaya imupfiraho barangije imibonano - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa wakoraga uburaya yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu.

Yagize ati "Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu. Uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB."

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/sweden-umuhanzikazi-beyonce-yateye-izamuka-ry-ibiciro-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)