Kicukiro: Yagiye kubise maze amaze kubyara ahita yica anize uwo muziranenge yatwise amazi 9  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Rubirizi haravugwa inkuru y'umukobwa wari umukozi wo mu rugo wanize umwana yari amaze kubyara.

Uyu mukobwa ukekwaho kwikora mu nda yakoreraga mu rugo rw'uwitwa Mutesi, aho yari amaze iminsi 3 gusa ariko batazi ko atwite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, nibwo uyu nyir'inzu Mutesi, yabyutse agiye mukazi nk'ibisanzwe maze abona amaraso yatemba ava mu nzu, akurikiranye neza abona araturuka muri dushe, akaba ari naho yasanze umurambo w'uruhinja rukivuka.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kuva ku bise maze agahita aniga uyu muziranenge, ashaka kumujugunya mu bwiherero gusa umwobo uba muto, ahitamo kumujugunya muri dushe.

Mutesi akimara kubona uyu murambo, yahise atabaza abaturanyi maze bagiye kureba uwo mukobwa wari umukozi mu rugo, basanga nawe ari kuva yanegekaye.

Ubwo bahise bahamagaza inzego z'umutekano, uwo mukobwa atabwa muri yombi. Ababyeyi babonye uyu murambo bavuze ko uko babonye uyu mwana yavutse yuzuye ahubwo ko yari afite ibimenyetso by'uko yanizwe.

Aba babyeyi mu mujinya mwici cyane, bavuze ko uyu mukobwa wakoze ibi yabiryozwa. Kuko ntibumva ukuntu umuntu atwita amazi 9 yose maze yabyara akica umwana ndetse kandi basaba abakobwa kwifata cyangwase byabananira bakazajya bakoresha udukingirizo mu gihe bumva batiteguye kurera.



Source : https://yegob.rw/kicukiro-yagiye-kubise-maze-amaze-kubyara-ahita-yica-anize-uwo-muziranenge-yatwise-amazi-9/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)