Kicukiro: Yari yaravuze ko azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta, Umugabo yishe umugore bararanye ahita yijyana kuri RIB - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kicukiro: Yari yaravuze ko azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta, Umugabo yishe umugore bararanye ahita yijyana kuri RIB

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama akagali ka Nyarurama mu mudugudu wa Kivu, kuri uyu wa 14 Kamena 2023 Nibwo humvikanye inkuru y'inshamugongo y'umugabo wishe umugore bararanye agahita yijyana kuri RIB.

Umugabo witwa NSANZABAHARI arakekwaho kwica umugore bararanye agahita yijyana kuri RIB, gusa yabanje kumvikana avuga ko n'ubundi azica umuntu akajya kurya ibigori bya Leta nk'uko BTN TV dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n'abaturage bo muri uyu mudugudu yari atuyemo.

Inzego z'Ubuyobozi zirimo RIB na Polisi y'urwanda bahise bagera ahabereye icyaha kugira ngo bakore iperereza ry'imbitse.



Source : https://yegob.rw/kicukiro-yari-yaravuze-ko-azica-umuntu-akajya-kurya-ibigori-bya-leta-umugabo-yishe-umugore-bararanye-ahita-yijyana-kuri-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)