Kigali ikomeje kugirwa nka Paradizo: Mu mujyi wa Kigali hari kubakwa umuhanda udasanzwe uri no gushyirwa mo itapi(AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kigali ikomeje kugirwa nka Paradizo: Mu mujyi wa Kigali hari kubakwa umuhanda udasanzwe uri no gushyirwa mo itapi(AMAFOTO)

Umujyi wa Kigali ukomeje gukora ibishiboka byose kugira ngo urimbishe uyu mujyi cyane ko uza mu mijyi ya mbere ifite isukumuri Afrika.

Kuri ubu ahazwi nko kuri Golf Club mu karere ka Gasabo hari kubakwa umuhanda uri no gushyirwamo itapi ukazajya wifashishwa n'abantu bari gukora siporo.

Uyu muhanda uri kubakwa ureshya na kilometero 2,4 uzenguruka ikibuga cya Golf giherereye i Nyarutarama.

Uyu muhanda watangiye gukoreshwa ho kuko ikilometero cya mbere cyarangiye, ndetse bakaba bagikorera ko siporo. Uyu muhanda uri mu byiza bitatse umujyi uzajya ucungwa n'Umujyi wa Kigali ari nawo uzagena ikoreshwa ryawo.



Source : https://yegob.rw/kigali-ikomeje-kugirwa-nka-paradizo-mu-mujyi-wa-kigali-hari-kubakwa-umuhanda-udasanzwe-uri-no-gushyirwa-mo-itapiamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)