Kimasagara: Haravugwa urupfu rw'umufundi bicyekwako yishwe n'abo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wakoraga akazi k'ubufundi wari utuye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yiciwe mu nzira aho bikekwa ko byakozwe n'abo bakoranaga.

Urupfu rw'uyu mugabo rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023.

Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko uyu mugabo yumvikanye ari gutabaza mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu anasaba imbabazi abari barimo kumukubita bashaka kumwambura amafaranga yari yakoreye.

Umugore utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati ' Ni umotari waje kutubyutsa aratubwira ngo wa mugabo bamwishe, ubwo twahise tubyuka n'umugabo tuhageze dusanga umuntu yapfuye, dusanga aho bamwiciye hari inkweto, hari n'amaraso twinjiye mu nzu dusangamo ikofi ye n'amaraso menshi.'

Umugore wa nyakwigendera yavuze ko umwana we ari we wa mbere wamubwiye ko umugabo we yapfuye.

Ati 'Numvise bavuga ngo hano hepfo haguye umuntu kubera ko yari yaraye atatashye kandi atajya arara mu gasozi ndavuga ngo wasanga ari papa w'abana reka njye kureba manuka nihuta n'igitenge nagitwaye mu ntoki ngezeyo nakubitanye n'umwana wanjye arambwira ngo ni papa wapfuye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE ko bari gushishikariza abaturage bo muri aka gace umuco wo gutabarana.

Ati ' Urebye nta muco wo gutabarana uhari kuko ukurikije uwo muntu uburyo bamumanuye barwana baturutse mu Murenge wa Kigali, yavuzaga induru ariko ntibamutabare. Twakoranye inama y'umutekano n'abaturage batuye muri aka gace ndetse twari twavuganye n'Umurenge wa Kigali kuko gahana imbibi n'uwo murenge twemeranya ko ku wa Mbere tureba ingamba zirambye kugira ngo habe imikorere n'imikoranire y'irondo.'

Yongeyeho ko bafite amakuru ko nyakwigendera yari afite amafaranga ndetse hari abagabo bane bakoranaga bamaze gutabwa muri yombi bakekwa ko ari bo bamwishe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kimasagara-haravugwa-urupfu-rw-umufundi-bicyekwako-yishwe-n-abo-bakoranaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)