Umuforomo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umubyeyi utwite wari waje amugana
Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuforomo w'imyaka 46 ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Uyu muforomo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, umubyeyi w'imyaka 23 wari ugiye kuhabyarira.
Ni icyaha bikekwa ko cyakozwe ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 aho iki Kigo Nderabuzima cya Mahama giherereye mu Mudugudu wa Kigufi, Akagari ka Kamombo, Umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, ukekwaho icyaha afungwa kuri uyu wa Gatandatu.