Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu bwamaze gutumira abanyamuryango bayo mu nama y'intekorusange itegura umwaka utaha w'imikino ndetse no kurebera hamwe uko urangiye wagenze.

Mu ibaruwa bashyize ahagaragara, Kiyovu SC yatangaje ko iyo nama rusange isanzwe iteganyijwe ku itariki ya 02 Nyakanga 2023 saa tatu za mugitondo, ikazabera kuri Kigali Pele Stadium.

Muri iyi nama, mubyo abanyamuryango bazaganiraho harimo kugezwaho Raporo y'umutungo, raporo tekinike, kongera kunoza ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango ndetse n'amatora ya komite Nyobozi.

Kiyovu SC iheruka kandi gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo basoje amasezerano, yanatangaje ko umutoza ukomoka mu gihugu cy'u  Bugereki Koukouras Petros ariwe ugiye kuyibera umutoza mushya.

Petros w'imyaka 34 y'amavukoo yatoje imipe ya SC Villa yo mu gihugu cya Uganda ndetse yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya South Sudan.

The post Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)